AGEZWEHO

  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...
  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...

Ruhango:Kuba abahinzi badatinyuka gufata inguzanyo ngo biterwa n'ibigo by'imari

Yanditswe Aug, 13 2016 16:05 PM | 1,547 Views



Bamwe mu bahinzi babigize umwuga bo mu karere ka Ruhango baratangaza ko kuba ibigo by'imari bitaborohereza mu kubona inguzanyo z'imishinga y'ubuhinzi, bituma benshi muri bo batitinyuka ngo babe bakwegera ibyo bigo by'imari mu rwego rwo kugira ngo bibunganire bibaha inguzanyo. Basaba ko ibyo bigo birimo ama banks n'ibindi by'imari iciriritse, byakongera uburyo bwo kubegera kugira ngo buri muhinzi abashe kubyibonamo.

Kimwe no mu yindi myuga inyuranye, abakora mu buhinzi n'ubworozi nabo bakenera kwagura no guteza imbere ibikorwa byabo babinyujije mu mishinga bategura bakayigeza ku bigo by'imari byaba ibiciriritse cyangwa se ama banki.

Imibare itangwa na minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi ariko igaragaza ko mu Rwanda 6% by'inguzanyo zitangwa n'ibyo bigo ariyo yonyine igana mu mishinga y'ubuhinzi.

Aha wakwibaza icyaba kibitera, mu gihe abaturage bagera kuri 80% bose batunzwe n'umwuga w'ubuhinzi n'ubworozi.

Ku ruhande rw'abahinzi bo mu karere ka Ruhango twaganiriye, babashije kwaka inguzanyo bakaza no kuzikoresha neza bagura ibikorwa byabo, bavuga ko nubwo ngo byabahiriye, ariko ngo bitoroha ku muhinzi wese, guhita atangira kwishyura inguzanyo ahabwa n'ikigo cy'imari  ngo yagure umushinga we.

Izi nenge, bamwe mu bakorera ibigo by'imari muri aka karere ka Ruhango, nabo bemeza ko zihari koko.

Ku rundi ruhande ariko, umuyobozi w'akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, avuga ko n'ubwo n'ibigo by'imari bigicumbagira mu kwegera abahinzi biborohereza kubona inguzanyo, ngo na bamwe mu bahinzi bakwiye kugira umuco w'ubunyangamugayo baka inguzanyo zijya koko mu buhinzi aho kuzikoresha ibyo batazisabiye. Yavuze ko kandi ubuvugizi babukomeje.

Murekezi Charles, umuyobozi muri MINAGRI ushinzwe iterambere ry'ubuhinzi, avuga ko iyo minisiteri iri gushyira ingufu mu kworoshya itangwa ry'inguzanyo ku bahinzi ndetse banashishikariza ibigo by'ubwishingizi kwegera no gukorana n'abahinzi nka kimwe mu bizakuraho impungenge zigaragazwa n'ibigo by'imari mu gihe umuhinzi yabuze umusaruro yari yiteze.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage