AGEZWEHO

  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...
  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...

RURA IVUGA KO IBICIRO BY'AMAZI BIDAKANGANYE

Yanditswe May, 15 2019 07:39 AM | 8,880 Views



Mu gihe abaturage bakomeje kwinubira izamuka ry’ibiciro by’amazi, Umuyobozi mukuru wa RURA Patrick Nyirishema we yemeza ko ikibazo kiri mu mikoreshereze y’amazi.


Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere urwego rw’igihugu ngenzura mikorere RURA rwemeje ko, ibi biciro bidakanganye ngo kuko byazamuwe hashingiwe ku bushobozi bw’abaturage. Uru rwego rutanga urugero ko ibijerekani 250 buri rugo ubusanzwe rwagombye gukoresha buri kwezi bigurwa amafaranga atarenze 340 gusa.

Ikigo cy’igihugu cy’isuku n’isukura WASAC ndetse n’urwego rw’igihugu ngenzuramikorere RURA bavuga ko iki kibazo gishingiye ku myumvire.

Mu cyumweru gishize Minisitiri w’ibikorwaremezo Amb. Gatete Claver yemeje ko iri zamurwa ry’ibiciro by’amazi rifite impamvu zaryo.

Igiciro cy’amazi cyazamuwe guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka, abaturage bakemeza ko uretse kutaboneka hose ngo n’igiciro cyashyizweho gisa nikibabangamiye.

Iki kibazo kigaragara muri tumwe duce tugize umujyi wa Kigali, aho abaturage bavuga ko muri utwo duce hakigaragara ikibazo ry’ibura ry’amazi.

Gusa naho ahaboneka ngo benshi bemeza ko igiciro cyayo cy’ikubibye incuro ebyiri nk'uko bigaragazwa n’inyemeza bw’ishyu bahabwa iyo bagiye kwishyura amazi.

Inteko ishingamategeko mutwe w’amadepite nayo yemeza ko ikibazo cy’izamuka ry’ibicoiro by’amazo cyakunze kugaruka mu ngendo ikora hirya no hino mu gihugu. Uyu ni Depite Muhongayire Christine, uyobora komisiyo y’imibereho myiza mu nteko nshingamategeko umutwe w’abadepite.

Urugo rukoresha amajerekani hagati ya 250 na 1000 bo ku kwezi bakishyuzwa amafaranga 720 naho ingo zikoresha amajerekani hagati ya 1000 na 2500 bo bakishyuzwa amafaranga 845 ku kwezi.


Kugeza ubu ngo uruhare rw'umuturage mu kiguzi cy'amazi ni 26.2% mu gihe leta ifite uruhare rwa 73.8% mu kiguzi cy'amazi.

Gusa, ahari abemeza ko ibi biciro biri hasi aubwo ngo ikibazo kikaba kiri mu myishyurize yayo.


Inkuru ya Bosco Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage