AGEZWEHO

  • Burera: Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...
  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...

RUBAVU: Hatangijwe Kwibuka25 abaturage basabwa gukangukira gukora

Yanditswe Apr, 07 2019 17:54 PM | 5,630 Views



Mu Mudugudu wa Marumba wo mu Murenge wa Busasamana niho ku rwego rw’Akarere ka Rubavu hatangirijwe icyumweru cy'icyunamo hazirikanwa ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya25 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata1994 cyatangijwe n'urugendo rugana kuri Paruwasi hanashyirwa indabo ahari ibyobo byajugunywemo imibiri

Abitabiriye uyu muhango basobanuriwe amateka ya Jenoside muri aka gace, ndetse bunamira inzirakarengane zisaga 1,500 ziciwe mu ngoro ya Paruwasi ya Busasamana.

Mu biganiro byahatangiwe hagarutswe ku buryo bamwe mu bavuka muri aka gace barimo Bikindi Simon umuhanzi waranzwe n’imvugo zimakaza kwanga Abatutsi ndetse na Twagirayezu uherutse gukurwa muri Danmark agashyikirizwa u Rwanda kubera ibyaha akurikiranweho yagize muri Jenoside.

Mu butumwa bwatanzwe hibanzwe ku kwereka abahatuye amahirwe bahabwa na Leta y’u Rwanda ibatoza kubana neza no gukangukira gukora ibikorwa bibateza imbere kandi bimakaje ubumwe n'ubwiyunge.



Inkuru ya Saada Hakizimana



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage