AGEZWEHO

  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...
  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...

RRA igiye kuremera bamwe mu bacuruzi muri Rubavu bagizweho ingaruka n’imitingito

Yanditswe Nov, 12 2021 09:42 AM | 92,307 Views



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, Ikigo cy'Igihugu cy’imisoro n’amahoro, RRA kiraremera abacuruzi bo mu karere ka Rubavu, bagizweho ingaruka n’imitingito yatewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

Muri Gicurasi uyu mwaka, nibwo ikirunga cya Nyiragongo cyarutse ariko nyuma y’iruka ryacyo hakurikiyeho imitingito myinshi, yangije bimwe mu bikorwa by'ubucuruzi mu Mujyi wa Rubavu.

Umuvugizi wa RRA, Uwitonze Jean Paulin yabwiye RBA ko abacuruzi batanu ari bo bahabwa ubufasha bwo kuzahura ubucuruzi bwabo, bwagizweho ingaruka n’imitingito.

RRA yatangaje ko buri mucuruzi muri aba ahabwa miliyoni 5 z’amafaranga y'u Rwanda.

Muri rusange yavuze ko aba bacuruzi bartoranyijwe hashingiwe ku bukana bw’ingaruka z’imitingito, zirimo kuba inzu zabo cyangwa se ibicuruzwa byabo byarangiritse.

Mu bindi byagendeweho mu gutoranya abo bacuruzi ngo baremerwe na RRA, harimo kuba bari basanzwe bitwara neza mu gutanga imisoro n’amahoro kandi batarangwa na magendu.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage