Yanditswe Feb, 06 2024 16:19 PM | 169,069 Views
Perezida wa Pologne, Andrzej Sebastian Duda yageze mu Rwanda, kuri uyu
wa Kabiri, tariki ya 6 Gashyantare 2024, aho agiye kugirira uruzinduko rw’akazi
rw’iminsi itatu.
Perezida Andrzej Sebastian Duda, uri kumwe na Madamu we Agata Kornhauser–Duda, bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kiri i Kanombe bakirwa n’abayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.
Aba bombi ndetse n’itsinda ry’abayobozi bari kumwe bageze mu Rwanda bavuye muri Kenya aho bakiriwe na Perezida w'iki gihugu, William Ruto na Madamu we, Rachel Ruto.
Biteganyijwe ko mu ruzinduko rwe, Perezida Andrzej Duda azagirana ibiganiro byihariye na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame ndetse hakazanasinywa amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ku wa 7 Gashyantare 2-24, Perezida Andrzej Duda azasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi. Azanitabira inama y’Ubucuruzi n’Ishoramari hagati y’u Rwanda na Pologne [Polish-Rwanda Business Forum] mbere y’uko yakirwa ku meza na Perezida Paul Kagame.
Tariki ya 8 Gashyantare 2024, Perezida Andrzej Sebastian Duda azagera ku Butaka Butagatifu bwa Kibeho, aho azasura ingoro ya ‘Bikira Mariya Nyina wa Jambo’, nyuma akazasura Ikigo cy’Abana bafite ubumuga bwo kutabona mu Karere ka Nyaruguru.
U Rwanda na Pologne bifitanye umubano umaze gushinga imizi mu ngeri zitandukanye kuva mu 1960.
Ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’imikoranire n’ubufatanye bwa Kaminuza n’amashuri makuru ku mpande zombi. Muri Pologne habarizwa abanyeshuri b’Abanyarwanda bagera ku 1500.
Mu 2022, ni bwo u Rwanda rwahise rufungura Ambasade yarwo muri Pologne maze Prof Shyaka Anastase agirwa Ambasaderi warwo muri icyo gihugu.
Mu mwaka ushize wa 2023, u Rwanda na Pologne byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya diplomasi, ay’ubufatanye mu bya gisirikare, kunoza ibikorwa byo gusoresha mu Rwanda no guteza imbere ikoranabuhanga mu by’imisoro.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru