AGEZWEHO

  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...
  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...

Perezida Paul Kagame yifatanyije n'abatuye Kicukiro mu muganda

Yanditswe Mar, 30 2019 12:25 PM | 4,921 Views



Prezida wa Republika Paul Kagame yifatanyije n'abatuye mu Karere ka Kicukiro mu muganda ngaruka-kwezi aho yavuze ko ibikorwa by'umuganda bikwiye kuba umuco w'Abanyafurika bose.

Abayobozi mu nzego zitandukanye mu muryango wa Afrika y'i Burasirazuba bari mu mwiherero mu Rwanda, bifatanyije n'abanya Kigali mu muganda ngarukakwezi w'ukwezi kwa Werurwe 2019.


Ni umuganda wakorewe ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza-Kicukiro aho hakozwe isuku mu nkengero z'urwibutso no gutunganya inzira z'amazi zirukikije.

Aba bayobozi banatunganyije ubusitani butunganywa hafi y'uru rwibutso buzafasha abarusura kuba baharukira kdi bakanahamenyera amateka ya Jenoside muri rusange.

Aba bayobozi mu muryango wa Afrika y'i Burasirazuba banasuye Urwibutso rwa Nyanza ndetse bashyira Indabo ku mva ishyinguyemo Abatutsi bari bahungiye ahahoze Ari ETO-Kicukuro  bakaza kwicwa  tariki 11 Mata 1994 nyuma y'uko ingabo z'umuryango w'abibumbye zari zihakambitse zibatereranye.

Abayobozi batandukanye mu muryango wa Afrika y'i Burasirazuba bamaganye abakoze Jenoside kandi basaba Ko aho bari hose bakurikiranwa, gusa banashima ibikorwa by'umuganda kuko ari umwihariko w'u Rwanda bikaba n’umuco mwiza ukwiye gukwira mu Banyafrika bose. 





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage