Yanditswe Jan, 22 2022 18:39 PM | 30,053 Views
Perezida wa Mozambique Filipe Jacinto Nyusi arashimira ingabo z’ u Rwanda kubera akazi keza zikomeje gukora mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delado muri Mozambique.
Ibi perezida Nyusi yabibwiye ingabo z’ u Rwanda n’ iza Mozambique yasuye ku munsi w’ ejo.
Akigera mu duce twa Palma na Afungi mu Ntara ya Cabo Delgado Perezida Nyusi yakiriwe n’ abayobozi b’ingabo z’ u Rwanda n’ iza Mozambique muri iyo ntara agirana ibiganiro n’ ingabo n’ abapolisi bari mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado.
Perezida Nyusi yashimye ubutwari izi ngabo zikomeje kugaragaza anazisaba gukomeza umuhate muri uru rugamba.
Umukuru w’ igihugu cya Mozambique yashimye kandi ubufatanye n’imikoranire myiza bikomeje kuranga ingabo z’ u Rwanda n’ iza Mozambique kuva hatangijwe urugamba rwo guhashya imitwe y’ iterabwoba yari yarayogoje intara ya Cabo Delgado muri Mozamabique.
Perezida Filipe Nyusi yasabye izi ngabo gukomeza uyu mutima w’ubufatanye kugira ngo ibyihebe bizatsindwe burundu muri Mozambique.
Sylivanus KAREMERA
Perezida Kagame yakiriye intumwa ziturutse muri Mozambique
Oct 07, 2021
Soma inkuru
Mozambique irateganya gufungura ambasade yayo i Kigali
Oct 07, 2021
Soma inkuru
Ni iyihe mvano y'ibibazo by'umutekano muke mu Ntara ya Cabo Delgado?
Jul 10, 2021
Soma inkuru
Akazi gategereje abasirikare n’abapolisi muri Mozambike
Jul 10, 2021
Soma inkuru