AGEZWEHO

  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...
  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...

Perezida Nyusi yasuye inzego z'umutekano z'u Rwanda na Mozambique

Yanditswe Jan, 22 2022 18:39 PM | 30,812 Views



Perezida wa Mozambique Filipe Jacinto Nyusi arashimira ingabo z’ u Rwanda kubera akazi keza zikomeje gukora mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delado muri Mozambique.

Ibi perezida Nyusi yabibwiye ingabo z’ u Rwanda n’ iza Mozambique yasuye ku munsi w’ ejo.

Akigera mu duce twa Palma na Afungi mu Ntara ya Cabo Delgado Perezida Nyusi yakiriwe n’ abayobozi b’ingabo z’ u Rwanda n’ iza Mozambique muri iyo ntara agirana ibiganiro n’ ingabo n’ abapolisi bari mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado.

Perezida Nyusi yashimye ubutwari izi ngabo zikomeje kugaragaza anazisaba gukomeza umuhate muri uru rugamba.

Umukuru w’ igihugu cya Mozambique yashimye kandi ubufatanye n’imikoranire myiza bikomeje kuranga ingabo z’ u Rwanda n’ iza Mozambique kuva hatangijwe urugamba rwo guhashya imitwe y’ iterabwoba yari yarayogoje intara ya Cabo Delgado muri Mozamabique.

Perezida Filipe Nyusi yasabye izi ngabo gukomeza uyu mutima w’ubufatanye kugira ngo ibyihebe bizatsindwe burundu muri Mozambique.

Sylivanus KAREMERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage