AGEZWEHO

  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...
  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...

Perezida Kagame yitabiriye inama ihuza u Burayi na Afurika muri Austria

Yanditswe Dec, 17 2018 21:00 PM | 32,502 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umuyobozi w’umuryango w’Afrika yunze ubumwe yamaze kugera i Vienna muri Austria, ahazabera ku munsi w’ejo inama yo ku rwego rwo hejuru izahuza u Burayi na Afrika.

Perezida Kagame akazafatanya n’umukuru wa guverinoma ya Austria, Chancellor Sebastian Kurz unayobora muri iki gihe Perezidansi y’inama y’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi.

Iyi nama yo kuri uyu wa kabiri ifite insanganyamatsiko igaruka ku bufatanye mu gihe ikoranabuhanga rikataje. Izibanda ku kugaragagaza amahirwe ari mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga nk'uburyo bwo koroshya ubufatanye n'uburumbuke ku migabane yombi.

Ni inama yitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma zitandukanye ku mugabane wa Afrika n’Uburayi, abayobozi b’ibigo mpuzamahanga by’ubucuruzi ndetse n’abandi bayobozi bayobora inzego zifata ibyemezo mu bigo n’inzego za leta cyangwa iz’abikorera.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage