AGEZWEHO

  • Burera: Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...
  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’umuyobozi wungirije w’inama nyobozi ya Abu Dhabi

Yanditswe Oct, 01 2021 20:55 PM | 68,885 Views



Imyaka 2 ishize yaranzwe n’ibibazo bidasanzwe kubera icyorezo cya COVID19, iki cyorezo cyagaragaje ubusumbane bukabije mu by’ubukungu na politiki ku rwego mpuzamahanga aho Afurika yakomeje gusigara inyuma ibintu binagaragarira mu isaranganywa ry’inkingo aho uburenganzira bw’ibanze bw’abakene n’abatishoboye bwirengagijwe.

Nubwo bimeze bityo ariko Afurica isa n’itangiye gusohoka muri iryo korosi ribi kuko inkingo zatangiye kuboneka binyuze muri gahunda nka COVAX, impano z’amahanga ndetse no kuzigura.

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu yagiranye ibiganiro na Sheikh Hazza Bin Zayed Al Nahyan, umuyobozi wungirije w’inama nyobozi ya Abu Dhabi akaba n’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’ikigo gishinzwe indangamuntu muri Emirates.

Ibiro by’umukuru w’igihugu byatangaje ko ibiganiro by’aba banyacyubahiro bombi byibanze ku bufatanye hagati y’impande zombi.

Aho muri Abu Dhabi kandi Perezida Kagame yanagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa sosiyete Al Dahra Holding LLC, Khedaim Abdulla Saeed.

Sosiyete Al Dahra Holding LLC ni ikigo mpuzamahanga kizobereye mu mitunganyirize n’ubucuruzi bw’ibikomoka ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi birimo ibiribwa by’amatungo ndetse n’iby’abantu nk’umuceri, amafu atandukanye, imboga n’imbuto. Uretse kuba ikorera hirya no hino muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, sosiyete Al Dahra Holding LLC Ifite kandi inganda n’imirima muri Leta zunze ubumwe za America ndetse ikaba yohereza ibicuruzwa byayo mu bihugu birimo USA, Spain, Poland Canada na Pakistan.

Ibiganiro hagati y’umuyobozi w’iyo sosiyete n’umukuru w’igihugu, bikaba byibanze ku mahirwe y’ishoramari aboneka mu Rwanda kuburyo iyo sosiyete yashora imari hano mu gihugu. 

Perezida Paul Kagame ari Abu Dhabi muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu kuva kuri uyu wa Kane, aho yitabirioye inama mpuzamahanga kuri politiki za leta, World Policy Conference.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya 14 itegurwa n’umuryango mpuzamahanga WPC washinzwe muri 2008 na Dr. Thierry de Montbrial, usanzwe ari umuyobozi w’ikigo cy’u Bufaransa gishinzwe imibanire mpuzamahanga, French Institute of International Relations.

Uyu muryango uvuga ko ugamije gutanga umusanzu mu kubaka Isi ifunguye, ifite uburumbuke n’ubutabera kuri bose kandi ntawe uhutajwe hagendewe ku muco n’indi myemerere iri mu burenganzira bwa buri wese. 


Divin Uwayo




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage