AGEZWEHO

  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...
  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...

Perezida Kagame: Kurwanya ruswa birahenze ariko kutayirwanya bigahenda kurushaho

Yanditswe Dec, 10 2020 08:18 AM | 256,074 Views



Mu gihe kuri uyu wa Gatatu Isi yizihije umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa, perezida wa Repubulika Paul Kagame arasaba buri wese kudacogora ku rugamba rwo kurwanya ruswa kuko kutabikora bifite ingaruka ziremereye ku buzima bw’iguhugu n’abaturage bacyo.

Ni umunsi wahuriranye n’itangwa ry’ibihembo bihabwa indashyikirwa mu kurwanya ruswa, ibihembo byitiriwe umuyobozi w’ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamin Bin Hamad Al-Thani.

Umuhango wo gutanga ibyo bihembo ku nshuro ya 5 wabereye i Tunis muri Tunisia ku bufatanye bwa Leta ya Qatar n’Umuryango w’Abibumbye.

Mu butumwa yatanze yifashishije ikoranabuhanga, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko gukorera mu mucyo bituma umutungo w’igihugu ukoreshwa uko bikwiye ndetse imibereho y’abaturage ikarushaho kuba myiza.

Umuhango wo gutanga ibihembo byiswe International Anti-corruption Excellence Awards byitiriwe umuyobozi w'ikirenga w'igihugu cya Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani.

 Umwaka ushize byabereye i Kigali ndetse byitabirwa n'abanyacyubahiro barimo Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani ubwe,  Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Perezida wa Namibia Hage Geingob, Perezida wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahammat, Perezida w'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi FIFA, Gianni Infantino n'abandi.

Icyo gihe ni na bwo kuri Kigali Convention Center hatashywe ishusho nini y’ikiganza yubatswe nk’ikimenyetso cyo gukorera mu mucyo.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage