Yanditswe Dec, 10 2020 08:18 AM | 256,074 Views
Mu gihe kuri uyu wa Gatatu Isi yizihije umunsi mpuzamahanga wo kurwanya
ruswa, perezida wa Repubulika Paul Kagame arasaba buri wese kudacogora ku rugamba
rwo kurwanya ruswa kuko kutabikora bifite ingaruka ziremereye ku buzima
bw’iguhugu n’abaturage bacyo.
Ni umunsi wahuriranye n’itangwa ry’ibihembo bihabwa indashyikirwa mu kurwanya ruswa, ibihembo byitiriwe umuyobozi w’ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamin Bin Hamad Al-Thani.
Umuhango wo gutanga ibyo bihembo ku nshuro ya 5 wabereye i Tunis muri Tunisia ku bufatanye bwa Leta ya Qatar n’Umuryango w’Abibumbye.
Mu butumwa yatanze yifashishije ikoranabuhanga, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko gukorera mu mucyo bituma umutungo w’igihugu ukoreshwa uko bikwiye ndetse imibereho y’abaturage ikarushaho kuba myiza.
Umuhango wo gutanga ibihembo byiswe International Anti-corruption Excellence Awards byitiriwe umuyobozi w'ikirenga w'igihugu cya Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani.
Umwaka ushize byabereye i Kigali ndetse byitabirwa n'abanyacyubahiro barimo Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani ubwe, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Perezida wa Namibia Hage Geingob, Perezida wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahammat, Perezida w'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi FIFA, Gianni Infantino n'abandi.
Icyo gihe ni na bwo kuri Kigali Convention Center hatashywe ishusho nini y’ikiganza yubatswe nk’ikimenyetso cyo gukorera mu mucyo.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru