Yanditswe Aug, 02 2021 16:30 PM | 56,132 Views
Kuri uyu wa mbere
w’itangira ry’akazi muri Leta n’ibikorwa byo mu bikorera, umunsi wa Kabiri wo
gukuraho gahunda ya Guma mu rugo ahahurira abaturage benshi nko muri za gare,
hagaragaye urujya n’uruza rw'abaturage ku buryo byateje umubyigano n'imirongo
miremire, bituma habaho kwica amabwiriza
yo kwirinda COVID 19.
Uyu mubyigano w’abaturage wagaragaye hirya no hino ku masoko n'imirongo miremire ku mabanki, by'umwihariko muri gare zihuriramo abaturage cyane cyane gare ya Nyabugogo abaturage bari benshi ndetse no kumihanda.
Abaturage bavuga ko byatewe no kubura imodoka, bakaba bari bafite impungenge z’uko isaha yo kuba bageze mu ngo itari bwubahirizwe.
Guma mu rugo itangira mu mujyi wa Kigali, hari bamwe mu baturage bawuvuyemo bajya mu ntara kubera kwikanga ko imibareho yabo yamererwa nabi.
Kuri uyu wa mbere bagarutse mu mujyi wa Kigali, bavuga ko byabahaye isomo.
Hari na bamwe bari kuva mu mirenge iri muri gahunda ya Guma mu rugo nka Shyorongi, Nyamata, bakaza mu mujyi wa Kigali.
Ubuyobozi bw’urwego ngenzuramikorere, RURA buvuga ko kuri uyu wa mbere imbaraga nyinshi bazishyize mu gutwara abanyeshuri bashoje ibizamini bya leta.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ingendo muri RURA, Anthony Kulamba yasabye abaturage barimo gutera umubyigano bashaka gutaha kubyihanganira bagasubika ingendo, bagataha kuri uyu wa kabiri kuko n’imodoka zirimogutwara abanyeshuri zizaba zasoje iki gikorwa.
Ibyemezo by’Inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 30 Nyakanga niyo yakuyeho gahunda ya Guma mu rugo mu mujyi wa Kigali n’uturere 8 twari tuyirimo.
Kandi yemeje isubukurwa ry’ingendo zo gutwara abantu mu ngendo zihuza uturere umujyi wa Kigali n’Intara, ariko imodoka igatwara 50% by’ubushobozi. Hafashwe ingamba z’uko abaturage bagomba kuba bageze mu ngo saa kumi n’ebyiri.
Jean Paul Turatsinze
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru