AGEZWEHO

  • Burera: Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...
  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...

Nyuma yo kuva muri Guma mu Rugo muri za gare hagaragaye abaturage benshi

Yanditswe Aug, 02 2021 16:30 PM | 56,132 Views



Kuri uyu wa mbere w’itangira ry’akazi muri Leta n’ibikorwa byo mu bikorera, umunsi wa Kabiri wo gukuraho gahunda ya Guma mu rugo ahahurira abaturage benshi nko muri za gare, hagaragaye urujya n’uruza rw'abaturage ku buryo byateje umubyigano n'imirongo miremire,  bituma habaho kwica amabwiriza yo kwirinda COVID 19.

Uyu mubyigano w’abaturage wagaragaye hirya no hino ku masoko n'imirongo miremire ku mabanki, by'umwihariko muri gare zihuriramo abaturage cyane cyane gare ya Nyabugogo abaturage bari benshi ndetse no kumihanda.

Abaturage bavuga ko byatewe no kubura imodoka, bakaba bari bafite impungenge z’uko isaha yo kuba bageze mu ngo itari bwubahirizwe.

Guma mu rugo itangira mu mujyi wa Kigali, hari bamwe mu baturage bawuvuyemo bajya mu ntara kubera  kwikanga ko imibareho yabo yamererwa nabi.

Kuri uyu wa mbere bagarutse mu mujyi wa Kigali, bavuga ko byabahaye isomo.

Hari na bamwe bari kuva mu mirenge iri muri gahunda ya Guma mu rugo nka Shyorongi, Nyamata, bakaza mu mujyi wa Kigali.

Ubuyobozi bw’urwego ngenzuramikorere, RURA buvuga ko kuri uyu wa mbere imbaraga nyinshi bazishyize mu gutwara abanyeshuri bashoje ibizamini bya leta.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ingendo muri RURA, Anthony Kulamba yasabye abaturage barimo gutera umubyigano bashaka gutaha kubyihanganira bagasubika ingendo, bagataha kuri uyu wa kabiri kuko n’imodoka zirimogutwara abanyeshuri zizaba zasoje iki gikorwa.

Ibyemezo by’Inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 30 Nyakanga niyo yakuyeho gahunda ya Guma mu rugo mu mujyi wa Kigali n’uturere 8 twari tuyirimo.

Kandi yemeje isubukurwa ry’ingendo zo gutwara abantu mu ngendo zihuza uturere umujyi wa Kigali n’Intara, ariko imodoka igatwara 50% by’ubushobozi. Hafashwe ingamba z’uko abaturage bagomba kuba bageze mu ngo saa kumi n’ebyiri.


Jean Paul Turatsinze




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage