AGEZWEHO

  • Burera: Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...
  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...

Ikawa y'u Rwanda, imbere mu gihugu inyobwa ku gipimo cya 3% gusa

Yanditswe Nov, 27 2020 20:05 PM | 138,790 Views



Abasesengura ibirebana n'ubukungu basanga hakwiye kongerwa ishoramari ritunganyiriza ikawa imbere mu gihugu kugira ngo yoherezwe hanze iri ku giciro kiri hejuru aho kohereza idatunganije.

Ibi kandi kandi ngo byanatuma abaguzi b'imbere mu gihugu kimwe n'abayinywa bayibona ku giciro giciriritse kuko ubusanzwe yoherezwa hanze igatunganywa ikagaruka mu gihugu ku giciro cyo hejuru.

Rubagumya Starfford, amaze umwaka umwe afunguye ahantu hatunganyirizwa ikawa ishobora kugurwa n'abagenzi, ni mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro. 

Gutangiza butiki icuruza ikawa, Rubagumya abihuza no kuba yarifuzaga ko abantu b'ingeri zose banywa ikawa kandi ku giciro gito bikanakuraho imyumvire ya benshi ko ikawa inyobwa n'uwifite. Ni igitekerezo ahuriyeho na Ernestine Uwamahoro na we umaze imyaka 7 acuruza ikawa.

Uko imyaka ishira ni na ko abanywa ikawa barushaho kwiyongera ugendeye ku nzu ziyigurisha zigenda zivuka hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu tundi turere. Hari bamwe batayinywaga ubu batewe ishema no kunywa ikawa ihingwa mu gihugu cyabo, imyumvire yarahindutse.

Ikigo gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB) yerekana ko uhereye mu kwezi kwa mbere ukageze mu kwa 9 uyu mwaka, habonetse umusaruro wa kawa ungana na toni miliyoni 12.8, aho izigera ku toni miliyoni 9.3 zoherejwe ku isoko mpuzamahanga zikinjiza miliyoni 20 z'amadolari ya Amerika. Umwaka ushize wo habonetse umusaruro ungana na toni miliyoni 16.4 hanze hoherezwayo toni 15.4 zinjije miliyoni 43.9 z'amadolari bivuze ko amafaranga aziturukaho yagabanutseho arenga kimwe cya 2 bitewe ahanini n'ingaruka z'icyorezo cya COVID19.

Kuba ikawa inyobwa imbere mu gihugu ishobora kwiyongera, NAEB ivuga ko bidashobora guhungabanya ingano y'iyoherezwa ku isoko mpuzamahanga kuko bituma n'abari mu Rwanda barushaho kumenya uburyohe bwayo.

Abasesengura ibijyanye n'ubukungu bashimangirako kwiyongera kw'inzu zicuruza ikawa ari kimwe mu bizamura umubare w'imirimo ihangwa n'abikorera, ariko nanone ngo ni ngombwa ko uru rwego rushorwamo imari ituma ikawa yoherezwa ku isoko mpuzamahanga itunganyirijwe kuko ari byo byatuma hinjira amafranga menshi uhereye imbere mu gihugu.

Gushora imari mu nganda zitunganya ikawa ikajya ku isoko ni kimwe mu byazamura ingano y'abanywi bayo mu Rwanda ari na ko bitanga imirimo mishya haba mu nganda ziyitunganya no mu nzu ziyicuruza; kuko nk'uku ikawa inyobwa imbere mu gihugu ntireza 3% bisobanuye ko ijya hanze ingana na 97% mu gihe mu bihugu nka Ethiopiya ikawa ikoreshwa imbere mu gihugu iri hejuru ya 50% by'umusaruro wose.


Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage