AGEZWEHO

  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...
  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...

Mu Rwanda hagiye gutangira uburyo bushya bwo kwandikisha abana bakivuka

Yanditswe Aug, 28 2018 22:23 PM | 43,642 Views



Mu rwanda hagiye gushyirwaho uburyo bwo kwandikira abana kwa muganga, ku buryo umubyeyi ahita ahabwa n'inyandiko y'ivuka. Ibi bikazafasha kubona umubare w'abana bavuka bityo igenamigambi rigende neza, bikemure n’ikibazo cy'abatinda kwandikisha abana bavutse.

Itegeko rigenga abantu n'umuryango ritegenya ko umwana yandikwa mu minsi 30 avutse. Gusa hari ababyeyi barenza iki gihe bitewe n'impamvu zinyuranye zirimo uburwayi cyangwa izindi gahunda z'ubuzima. Ababyeyi bemeza ko abana bandikiwe kwa muganga byabafasha, umwe mu babyeyi yagize ati, "Iyo ababyeyi akenshi batinze kwandikisha umwana, nta n'ibyangombwa akenshi baba bafite. Uba usanga byaratakaye, kubona rero umwirondoro nyawo w'umwana aje kwandikisha bikagorana, ku buryo usanga hari n'ababyeyi baba batibuka amatariki abana bavukiyeho."

Ubusanzwe, itegeko rigenga abantu n'umuryango mu ngingo yaryo ya 65, riteganya ko umwanditsi w'irangamimerere ari umukozi w'urwego rw'imitegekere y'ibanze ndetse n'uhagarariye u Rwanda mu mahanga. Kugira ngo umwana yandikirwe kwa muganga, ngo bikazasaba ko iri tegeko rivugururwa, hakongerwamo ko umwanditsi w'irangamimerere ashobora kuba mu kigo cy'ubuvuzi.

Harerimana Marguerite, umuyobozi w'ishami ry'irangamimerere n'iyandikwa ry'abaturage mu kigo gishinzwe indangamuntu yemeza ko harimo gutegurwa uburyo bw’ikoranabuhanga buzaba bufite amakuru yose akenewe, kandi yifashishwa n'inzego zinyuranye. Ati, "Ni igitabo cy'irangamimerere gikoranye ubuhanga, kibumbiye hamwe amakuru y'irangamimerere, n'ibarurishamibare riyishingiyeho. Umukozi ubifitiye ububasha wo mu kigo cy'ubuzima namara kumwandika akohereza ayo makuru, ayo makuru azahita yakirwa n'umwanditsi w'irangamimerere, ufite ibiro kwa muganga. Namara kubona ayo makuru ayemeze, ndetse asohore inyandiko y'ivuka, amakuru akomeze ku rwego rw'igihugu, n'izindi nzego zose zishinzwe ibarurishamibare."

Kugira ngo ibi bizorohe ababyeyi bagomba kuzajya bategura mbere izina ry’umwana, umubyeyi yajya kubyara akitwaza indangamuntu, kugira ngo amakuru akenewe aboneke.Iyi systeme ikazajya iha umwana inimero imuranga ubuzima bwe bwose.

Mu bukangurambaga bwo kwandika abana bacikanywe, kuva ku wa 31 Nyakanga kugera ku wa 13 Kanama muri uyu mwaka handitswe abana ibihumbi 78.120 barimo abakobwa ibihumbi 38.249 n'abahungu ibihumbi 37.157.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage