Yanditswe Nov, 24 2021 20:21 PM | 74,561 Views
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yakiriye mu biro bye umuyobozi uhagarariye banki y'isi, Keith Hansen mu bihugu by' u Rwanda, Kenya, Uganda na Somalia.
Uyu muyobozi yashimye uburyo u Rwanda rwitwaye muri gahunda zigamije guhangana n'icyorezo cya Covid-19, ndetse n'ingamba igihugu cyafashe zigamije kuzahura ubukungu.
Yavuze ko banki y'isi izakomeza gushyigikira ibikorwa by'iterambere ry'u Rwanda nkuko
bisanzwe, mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi n'uburezi.
Yagize ati "Twagiranye ibiganiro byiza cyane bijyanye n'uburyo u Rwanda rwitwaye mu bihe bikomeye bya Covid-19, ndetse n'uburyo igihugu gishobora kongera gusubira ku muvuduko w'iterambere cyarimo mbere, tuzakomeza gushyikira igihugu muri gahunda zitandukanye z'ishoramari n'impinduka zikenewe mu byiciro bitandukanye."
'Inzira igihugu cyarimo mbere ya Covid19 yari nziza icyorezo gikoma mu nkokora gahunda y'ibikorwa yari iteganyijwe, ariko igihugu cyabyitwayemo neza, kandi twizeye ko umubare w'abakingirwa
uzakomeza kwiyongera igihugu kikongera inzira y'iterambere harebwa amahirwe
ahari n'amasomo make yavanwa muri iki cyorezo."
Minisitiri w'Imari n'igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko Banki y'isi ari umwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi mu iterambere ry'igihugu.
Kwizera John Patrick
Ababyeyi b'Intwaza muri Rusizi barashimira Perezida Kagame wabubakiye akanabaha ababitaho
Aug 13, 2022
Soma inkuru
Abahanga mu by'umuco banenze imyambarire n’ubusinzi biranga bamwe mu rubyiruko
Aug 13, 2022
Soma inkuru
RCS yasezereye mu cyubahiro abakozi b'uru rwego 86 bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru
Aug 12, 2022
Soma inkuru
BNR yagaragaje ko icyuho hagati y’ibyoherezwa n’ibyo igihugu gitumiza cyazamutse
Aug 12, 2022
Soma inkuru
SENA yatoye umushinga w'itegeko ngenga rigena imicungire y'imari ya leta
Aug 12, 2022
Soma inkuru
BNR yazamuye igipimo cy’inyungu iheraho inguzanyo banki z’ubucuruzi
Aug 11, 2022
Soma inkuru