AGEZWEHO

  • Burera: Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...
  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye uhagarariye Banki y'Isi mu bihugu birimo u Rwanda

Yanditswe Nov, 24 2021 20:21 PM | 75,345 Views



Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yakiriye mu biro bye umuyobozi uhagarariye banki y'isi, Keith Hansen mu bihugu by' u Rwanda, Kenya, Uganda na Somalia. 

Uyu muyobozi yashimye uburyo u Rwanda rwitwaye muri gahunda zigamije guhangana n'icyorezo cya Covid-19, ndetse n'ingamba igihugu cyafashe zigamije kuzahura ubukungu. 

Yavuze ko banki y'isi izakomeza gushyigikira ibikorwa by'iterambere ry'u Rwanda nkuko bisanzwe, mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi n'uburezi.

Yagize ati "Twagiranye ibiganiro byiza cyane bijyanye n'uburyo u Rwanda rwitwaye mu bihe bikomeye bya Covid-19, ndetse n'uburyo igihugu gishobora kongera gusubira ku muvuduko w'iterambere cyarimo mbere, tuzakomeza gushyikira igihugu muri gahunda zitandukanye z'ishoramari n'impinduka zikenewe mu byiciro bitandukanye."

'Inzira igihugu cyarimo mbere ya Covid19 yari nziza icyorezo gikoma mu nkokora gahunda y'ibikorwa yari iteganyijwe, ariko igihugu cyabyitwayemo neza, kandi twizeye ko umubare w'abakingirwa uzakomeza kwiyongera igihugu kikongera inzira y'iterambere harebwa amahirwe ahari n'amasomo make yavanwa muri iki cyorezo."

Minisitiri w'Imari n'igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko Banki y'isi ari umwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi mu iterambere ry'igihugu.


Kwizera John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage