AGEZWEHO

  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...
  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...

Minisitiri Gatabazi yasabye ko isoko nyambukiranyamipaka rya Rugali rigaragaza ibikorerwa mu Rwanda

Yanditswe May, 21 2021 15:14 PM | 28,976 Views



Mu ruzinduko arimo  kugirira mu Karere ka Nyamasheke, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye ko habaho ubufatanye bwisumbuyeho mu gukora ibishoboka byose isoko nyambukiranyamipaka rya Rugali, rikaba isoko rigaragaza neza ibikorerwa mu Rwanda n'ibihahingwa.

Ni isoko ryubatse ku cyambu cya Rugali cyo ku kiyaga cya Kivu, rikaba rikunze guhahirwamo n'abaturage benshi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko ibi byagerwaho hashyirwa ibyuma bisya imyaka itandukanye, aho gushyira ibicuruzwa n'amatungo bitagurishijwe n'ibindi.

Yasabye ko kandi Akarere ka Nyamasheke n'Intara y'Uburengerazuba ko bakorana n'abikorera, iri soko rikazanwamo umusaruro ukunze kubura isoko hirya no hino mu gihugu kuko abakiliya bawukeneye ngo bahari.

Iri soko kuva ryatangira gukorerwamo mu mezi asaga atandatu ashize, imisoro akarere kinjiza yavuye kuri miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi, igera kuri miliyoni 14 z'amafaranga y'u Rwanda.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage