AGEZWEHO

  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...
  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...

Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bari mu buyobozi

Yanditswe Mar, 01 2023 20:04 PM | 46,582 Views



Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yongeye kwibutsa abagore bari mu nzego z'ubuyobozi ko bafite umukoro wo gukomeza guhanga ibishya no kurinda ibyagezweho kugira ngo ababyiruka bazabirebereho, bityo barusheho gutanga umusanzu urambye mu kubaka Igihugu. 

Ibi yabigarutseho mu nama y'ihuriro ry'abagore bari  nzego z'ubuyobozi yabaye kuri uyu wa Gatatu.

Mu biganiro byari bifite insanganyamatsiko igira iti “kubaka uruhererekane rw'abagore b'abayobozi” byibanze kuguhugurana, gusangira ubumenyi n'ubunararibonye mu rugendo rw'iterambere ry'umugore w'Umunyarwandakazi, hagaragajwe inzitizi zagiye zitsikamira umugore mbere n'uburyo ubushake bwa politiki bwabaye imbarutso mu iterambere ry'umugore rigaragara uyu munsi.

Bamwe mu batanze ibiganiro n'ibitekerezo bagarutse ku bijyanye no kuba intangarugero ndetse no kubaka ubushobozi mu babyiruka kugira ngo habeho uruhererekane rw'abayobozi b'ejo hazaza.

Muri ibi biganiro kandi Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango Prof Jeanette Bayisenge yagarutse ku gushyigikirana kugira ngo hazibwe icyuho kikigaragara mu iterambere ry'umugore.

Na ho Madame Bineta Diop intumwa yihariye y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu bijyanye n’amahoro n’umutekano, yasabye abari mu nzego z'ubuyobozi gutera ingabo mu bitugu ababyiruka ndetsale bagafatanya mu kuyobora kugira ngo babigireho. 

Ati " lTuracyafite urubyiruko rw'abakobwa rutaragira ubumenyi buhagije ku bijyanye n'imiyoborere,rero abari mu kigero cyanjye ndetse n'abari mu kigero kidukurikira tugomba gutera ingabo mu bitugu urubyiruko rwacu, tugomba gufatikanya mu kuyobora ntitukavuge ngo turayobora bakurikire, ahubwo dufatikanye na bo mu miyoborere mu rugendo rwo kugera ku ntsinzi, duhugurana ndetse binyuze muri uko gufatanya."

Muri iyi nama Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame, yatangije ku mugaragaro Ihuriro rya Afurika ry'abayobozi b'abagore, ishami ry'u Rwanda.

Madamu Jeannette Kagame kandi yasabye abagore bari mu nzego z'ubuyobozi gusigasira ibyagezweho kugira ngo babere urugero rwiza ababyiruka.

Iri huriro ry'abagore bari mu nzego z'ubuyobozi ryatangijwe na Madamu  Jeannette Kagame mu mwaka wa 2011 rikaba rigizwe n'abanyamuryango bagera ku bihumbi bibiri.


NTETE Olive



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage