Yanditswe Dec, 02 2020 08:01 AM | 47,937 Views
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame asanga hakwiriye ubufatanye mpuzamahanga kugira ngo gutsinda urugamba rwo kurwanya virus itera SIDA bishoboke. Ubu butumwa yabutanze kuri uyu munsi u Rwanda rwifatanyije n'isi mu kuzirikana ububi bw'iki cyorezo.
Insanganyamatsiko y'uyu munsi wo ku Rwanda Sida igira iti:''Kurwanya SIDA ni inshingano zange nawe. U Rwanda rugaragaza ko hari intambwe rumaze gutera mu guhangana n'iki cyorezo ruyikesha gukorana n'abandi bafatanyabikorwa.
Mu Rwanda uyu munsi ukaba waranzwe n'ibiganiro byahuje inzego zinyuranye, harebwa igikwiye gukorwa ngo hongerwe ingufu mu kurwanya icyorezo cya SIDA.
Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z'Amerika mu Rwanda Peter Vrooman kimwe n'Uhagaraririye amashami y'umuryango w'bibumbye mu Rwanda Fode Ndiaye bashimye Leta y'u Rwanda ku muhate yagaragaje mu kurwanya Sida:
Amb. Peter Vrooman yagize ati ''Leta zunze ubumwe za Amerika zishimiye ubufatanye na leta y'u Rwanda mu gukomeza guhashya icyorezo cya SIDA mu Rwanda ku buryo burambye.Twese hamwe dusenyere umugozi umwe dufasha abanyarwanda bose kuramba no kugira ubuzima bwiza.''
Na ho Fode Ndiaye ati ''Ni iby'ingenzi cyane gushima ibyo guverinoma yakoze ariko dukeneye gukora ibirenzeho kuko mbere na mbere tuzi ko 16% by'abaturage batazi uko bahagaze tukaba dukeneye kugera ku 100%. Icya 2 ntekereza dukwiye gukora ni ukwirinda kurangara no gutakaza intego kuko Covid19 yahinduye gahunda zimwe na zimwe zo kurwana virus itera SIDA, hakenewe kandi gufasha mu ihuzabikora ry'ubufatanye hashyirwamo andi mafaranga; n'Umuryango w'Abibumbye uzaba uri kumwe namwe muri uru rugamba.''
Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko u Rwanda rwihaye intego zirimo kwegereza abaturage serivise zo kurwanya SIDA, zirimo kwigisha, ubujyanama n'ubukangurambaga, gupima no gutanga imiti igabanya ubukana bwa virus itera SIDA. Minisitiri w'ubuzima Dr Daniel Ngamije, avuga ko kurwanya SIDA ari inshingano ya buri wese.
Ati ''Uyu munsi wo kurwanya SIDA tuwijihije turi mu bihe bidasanzwe aho isi yose ihanganye n'icyorezo cya Covid 19 nyamara serivisi zo kurwanya SIDA no kwita ku bafite virus itera SIDA zikomeje gutangwa neza kubazikeneye kandi tunirinda coronavirus. Tuzakomeza kuzirikana ko guhashya SIDA ari inshingabo yange nawe. Ntibireba umuntu umwe ahubwo ni inshingano za buri wese.''
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagaragaje ko gutsinda urugamba rwo kurwanya Virus itera SIDA bishoboka.
Ati ''Urugamba rwo kurwanya icyorezo cya SIDA birashoboka ko abantu barutsinda, ariko rusaba ubufatanye buhamye mpuzamahanga. Ni na yo mpamvu twese duhamagarirwa gukomeza gufatanya dushikamye no kongera kwiyemeza gushora, gufasha abantu, no gushyiraho ingamba zitwizeza neza ko turi mu nzira ya nyayo izatugeza ku ntego twihaye kandi mu buryo burambye.''
RBC igaragaza ko mu bushakashatsi bwakozwe mu 2019 ku buryo icyorezo cya SIDA gihagaze mu Rwanda muri raporo yagaragajwe bugaragaza ko kugeza ubu ubwandu buri ku gipimo cya 3% mu bantu bari hagati y'imyaka 15-64, igipimo cy'ubwandu bushya kiri kuri 0.08 % n'ukuvuga ko uyu munsi mu Rwanda buri mwaka abantu 5,400 bashya bandura virusi itera SIDA, ibihumbi 3,000 birengaho gato bahitanwa nayo buri mwaka na ho abantu barenga 200,000 bari ku miti igabanya ubukana bwa virusi itera sida.
Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko ifite intego y'uko mu myaka 10 iri imbere abaturage 95% bazaba bazi uko bahagaze, 95% y'abipimishije bagasanga bafite virus itera sida bazatangira gufata imiti igabanya ubukana na 95% y'abafata iyo miti bazaba bafite virus nkeya cyane mu maraso.
AMAFOTO: RBC
Bienvenue Redemptus
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru