AGEZWEHO

  • Burera: Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...
  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...

Madamu Jeannette Kagame asanga gutsinda SIDA bishoboka, gusa ngo birasaba ubufatanye

Yanditswe Dec, 02 2020 08:01 AM | 48,011 Views



Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame asanga hakwiriye ubufatanye mpuzamahanga kugira ngo gutsinda urugamba rwo kurwanya virus itera SIDA bishoboke. Ubu butumwa yabutanze kuri uyu munsi u Rwanda rwifatanyije n'isi mu kuzirikana ububi bw'iki cyorezo.

Insanganyamatsiko y'uyu munsi wo ku Rwanda Sida igira iti:''Kurwanya SIDA ni inshingano zange nawe. U Rwanda rugaragaza ko hari intambwe rumaze gutera mu guhangana n'iki cyorezo ruyikesha gukorana n'abandi bafatanyabikorwa. 

Mu Rwanda uyu munsi ukaba waranzwe n'ibiganiro byahuje inzego zinyuranye, harebwa igikwiye gukorwa ngo hongerwe ingufu mu kurwanya icyorezo cya SIDA.

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z'Amerika mu Rwanda Peter Vrooman kimwe n'Uhagaraririye amashami y'umuryango w'bibumbye mu Rwanda Fode Ndiaye bashimye Leta y'u Rwanda ku muhate yagaragaje mu kurwanya Sida: 

Amb. Peter Vrooman yagize ati ''Leta zunze ubumwe za Amerika zishimiye ubufatanye na leta y'u Rwanda mu gukomeza guhashya icyorezo cya SIDA mu Rwanda ku buryo burambye.Twese hamwe dusenyere umugozi umwe dufasha abanyarwanda bose  kuramba no kugira ubuzima bwiza.'' 

Na ho Fode Ndiaye ati ''Ni iby'ingenzi cyane gushima ibyo guverinoma yakoze ariko dukeneye gukora ibirenzeho kuko mbere na mbere tuzi ko 16% by'abaturage batazi uko bahagaze tukaba dukeneye kugera ku 100%. Icya 2 ntekereza dukwiye gukora ni ukwirinda kurangara no gutakaza intego kuko Covid19 yahinduye gahunda zimwe na zimwe zo kurwana virus itera SIDA, hakenewe kandi gufasha mu ihuzabikora ry'ubufatanye hashyirwamo andi mafaranga; n'Umuryango w'Abibumbye uzaba uri kumwe namwe muri uru rugamba.''

Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko u Rwanda rwihaye intego zirimo kwegereza abaturage serivise zo kurwanya SIDA, zirimo kwigisha, ubujyanama n'ubukangurambaga, gupima no gutanga imiti igabanya ubukana bwa virus itera SIDA. Minisitiri w'ubuzima Dr Daniel Ngamije, avuga ko kurwanya SIDA ari inshingano ya buri wese.

Ati ''Uyu munsi wo kurwanya SIDA  tuwijihije turi mu bihe bidasanzwe aho isi yose ihanganye n'icyorezo cya Covid 19 nyamara serivisi zo kurwanya SIDA no kwita ku bafite virus itera SIDA  zikomeje gutangwa neza kubazikeneye kandi tunirinda coronavirus. Tuzakomeza kuzirikana ko guhashya SIDA ari inshingabo yange nawe. Ntibireba umuntu umwe ahubwo ni inshingano za buri wese.''

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame,  abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagaragaje ko gutsinda urugamba rwo kurwanya Virus itera SIDA bishoboka.

Ati ''Urugamba rwo kurwanya icyorezo cya SIDA  birashoboka ko abantu barutsinda, ariko rusaba ubufatanye buhamye mpuzamahanga. Ni na yo mpamvu twese duhamagarirwa gukomeza gufatanya dushikamye no kongera kwiyemeza gushora, gufasha abantu, no gushyiraho ingamba zitwizeza neza ko turi mu nzira ya nyayo izatugeza ku ntego twihaye kandi mu buryo burambye.'' 


RBC igaragaza ko mu bushakashatsi bwakozwe mu 2019 ku buryo icyorezo cya SIDA gihagaze mu Rwanda muri raporo yagaragajwe bugaragaza ko kugeza ubu ubwandu buri ku gipimo cya 3% mu bantu bari hagati y'imyaka 15-64, igipimo cy'ubwandu bushya kiri kuri 0.08 % n'ukuvuga ko uyu munsi mu Rwanda buri mwaka abantu 5,400 bashya bandura virusi itera SIDA, ibihumbi 3,000 birengaho gato bahitanwa nayo buri mwaka na ho abantu barenga 200,000 bari ku miti igabanya ubukana bwa virusi itera sida. 

Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko ifite intego y'uko mu myaka 10 iri imbere  abaturage 95% bazaba bazi uko bahagaze, 95% y'abipimishije bagasanga bafite virus itera sida bazatangira gufata imiti igabanya ubukana na 95% y'abafata iyo miti bazaba bafite virus nkeya cyane mu maraso.



AMAFOTO: RBC

Bienvenue Redemptus 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage