AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

MINISANTE iravuga ko ikomeje urugamba rwo kongera abakora mu rwego rw'ubuzima

Yanditswe Mar, 30 2024 21:19 PM | 105,836 Views



Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko kongera umubare w’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, bizafasha kurushaho kwita ku buzima bw’abaturage kuko hazaba hari abaganga bita ku bibazo bikunze kuba intandaro y’impfu haba ku bana ndetse n’abantu bakuru.

Ikigo nderabuzima cya Nyarurenzi kiri mu Murenge wa Mageragere w’Akarere ka Kicukiro, kireberera abaturage barenga ibihumbi 22 barimo ababyeyi bakigana bakeneye servisi zirebana no kubyara.

Umuyobozi wacyo, Niyongere Janvier avuga ko nyuma yuko gishyizwe mu bigo nderabuzima bitanga serivisi zisumbuye ku rwego rwa Dogiteri, mu minsi iri imbere bazatangira ibikorwa byo kubaga ababyeyi bakenera kubyara babazwe.

Minisiteri y'Ubuzima imaze amezi 8 itangiye gahunda yo gukuba 4 umubare w'abakora mu rwego rw'ubuzima. 

Biteganyijwe ko mu myaka 4 iri imbere, hazaboneka abakora muri uru rwego barenga ibihumbi 48 biyongera ku basanzwe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Yvan Butera avuga ko ibikorwa byose biba bigamije gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza, no guha umwihariko ubuvuzi bw’abana bato.

Umuyobozi w'ishami ry'ubuvuzi n'ubuzima muri Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Abraham Haileamlak Mitike avuga ko mu ishyirwa mu bikorwa ry'iyi gahunda yo kongera abaganga, ibikorwaremezo nabyo bigomba kwitabwaho.

Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko muri uyu mwaka wa 2024 abarimo kwiga ibijyanye n’ubuvuzi ari 4849, hazatangira na gahunda nshya 16 zo kwigisha abaganga b’inzobere ibijyanye no kubaga ibere, kwita ku bana barembye, gutera abana ikinya, kwita ku bantu bakuru barembye, kubaga umutima n’ibindi.                                                       

Carine Umutoni



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yasobanuye ko Isi yakoresha ikoranabuhanga

Umunyafurika uturutse mu Bwongereza yahisemo koherezwa mu Rwanda

Perezida Kagame yemeje ishyirwaho ry’Icyiciro cya Serivisi zishinzwe Ubuzi

RBC igaragaza ko abantu 1200 barwara Kanseri buri mwaka mu Rwanda

Rusizi: Abakorera mu gakiriro baravuga ko babangamiwe no kutagiramo ibikorwareme

Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta ut

Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w&rsq