Yanditswe Apr, 09 2024 16:52 PM | 89,780 Views
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku
wa Gatatu, tariki 10 Mata 2024, ari umunsi w’ikiruhuko cyo kwizihiza Eid
al-Fitr no gusoza Ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan ku Bayisilamu.
Ni itangazo ryasohotse kuri uyu wa Kabiri, aho ryaje rikurikira iry’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, ryatangazaga uyu munsi ari uwo kwizihiza Eid al-Fitr.
Igisibo ni rimwe mu mahame atanu ya Islam, risaba abayoboke baryo kwigomwa amafunguro, ibinyobwa mu bihe bisanzwe n’ibindi bibashimisha bakarangamira Imana. Gusa bemerewe gufata ifunguro izuba rirenze no mu rukerera.
Ubusanzwe kwiyiriza ubusa bituma ababikoze bumva uburemere bwo kwicwa n’inzara ku buryo bishobora kubatoza gufungurira abatishoboye, kandi iki gikorwa cyo kwiyiriza muri Islam gifatwa nk’uburyo bwiza bwo gushimira Imana.
Uko kwigomwa kurya, kunywa no gukora imibonano mpuzabitsina, kandi byanagaragajwe n’Intumwa y’Imana Muhammad, nk’ikimenyetso cy’uko umuntu yagira ubushobozi bwo kwigenzura.
Abayisilamu bizera ko uko kwigenzura kumubashisha kudahora akoreshwa n’ibyo umubiri urarikira ahubwo akaba yafata umwanzuro runaka ukwiriye mu buzima busanzwe.
Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rishya rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungeng ...
Apr 29, 2024
Soma inkuru
Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu
Apr 28, 2024
Soma inkuru
Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023
Apr 26, 2024
Soma inkuru
Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside
Apr 26, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwifatanyije n'isi mu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Malariya
Apr 25, 2024
Soma inkuru