AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Kwibuka30: Dr Dumas yamuritse igitabo gishingiye ku buhamya bwanditswe n’abari abana mu gihe cya Jenoside

Yanditswe Apr, 09 2024 18:48 PM | 80,612 Views



Umushakashatsi ku Mateka, Dr Hélène Dumas, yamuritse igitabo yise ‘Sans Ciel Ni Terre’ gishingiye ku buhamya bwanditswe n’abari abana b’imyaka kuva kuri 5 kugera kuri 12 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Impuguke mu kwandika Ibitabo kuri Jenoside bahamya ko ubu buhamya butanga amakuru yose akenewe ku mateka aba bana banyuzemo.

Igitabo ni ‘Sans Ciel Ni Terre’ bivuga ngo “Nta Juru nta n’Isi” cy’Umufaransakazi w’umwanditsi akaba n’umunyamateka, Dr Hélène Dumas, kigaruka ku buhamya bw'abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo gihe bari bafite hagati y’imyaka 5 na 12. 

Ubuhamya bwabo babwanditse mu makayi 105 guhera mu 2006 muri gahunda bafatanyijemo n’Umuryango AVEGA agahozo. 

Dr Hélène Dumas avuga ko mu byo yifashishije yandika iki gitabo harimo n’inyandiko zari mu bubiko bw’iyahoze ari Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG. 

Iki gitabo cyanditse mu rurimi rw’Igifaransa, ariko kuri ubu kirimo gushyirwa mu rurimi rw’Icyongereza n’umwarimu muri Kaminuza ya Yale yo muri Amerika Louisa Lombard. 

We avuga ko icyamuteye kugishyira mu Cyongereza ari uburyo cyandikanywe umwimerere ku buryo ugisoma wese biba bisa nk’aho avugana n’aba bana imbonankubone.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, yashimye uburyo uyu mwanditsi yanditsemo iki gitabo kigaragaza amarangamutima atavangiye y’abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse ashimangira ko ari ingenzi ko kinashyirwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Iki gitabo cyasohotse mu mpera z’umwaka wa 2020, akaba ari ubwa mbere umwanditsi wacyo akimurikiye mu Rwanda. 

Biteganyijwe ko kizasohoka mu rurimi rw’Icyongereza muri Kamena 2024.

Olive Ntete



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yasobanuye ko Isi yakoresha ikoranabuhanga

Umunyafurika uturutse mu Bwongereza yahisemo koherezwa mu Rwanda

Perezida Kagame yemeje ishyirwaho ry’Icyiciro cya Serivisi zishinzwe Ubuzi

RBC igaragaza ko abantu 1200 barwara Kanseri buri mwaka mu Rwanda

Rusizi: Abakorera mu gakiriro baravuga ko babangamiwe no kutagiramo ibikorwareme

Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta ut

Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w&rsq