AGEZWEHO

  • Burera: Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...
  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...

Kwagura igice cya SEZ cyahariwe inganda i Masoko bigeze he?

Yanditswe Sep, 10 2020 07:42 AM | 40,696 Views



Abanyenganda bakorera mu gace ka Kigali kahariwe inganda kazwi nka Special Economic Zone baravuga ko kubona aho bakorera hisanzuye byazamuye umusaruro ukomoko ku byo bakora. Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda ishishikariza abashoramari bakeneye aho kubaka inganda kuyoboka no mu tundi turere mu byanya by'inganda byatunganyijwe.

Kuva mu 2008 ni bwo i Masoro mu karere ka Gasabo hatangijwe imishinga migari yo kubaka inganda nini n’iziciriritse. Hari hagamijwe kwimura inganda zari ziri mu byanya bitemewe hakurikijwe amahame yo kubungabunga ibidukikije no gutangiza izindi nshya, mu rwego rwo kwagura ishoramari mpuzamahanga no guteza imbere ibikorerwa mu gihugu.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu gace ka Kigali kahariwe inganda Eng Egide Mukono arasobanura ibijyanye n'inganda zihakorera n'imikoreshereze y'ubutaka bwahagenewe.

Ati ‘’Inganda ziciriritse ni zo nyinshi, inini zikoresha amashanyarazi menshi nk'izishongesha ibyuma zo ntiziruzura. Izo ziri kurangira. Ariko zone zombi uko ari 2 zigizwe n'inganda zicirirtse n'ububiko. Mu myubakire twari twarateganyije zones 3 zuzuzanya: Iya 1 ikabanza ikuzura, iya 2 yenda kurangira, tukabona gushaka iya 3, aho duteganya ko izagira parking nini cyane y'amakamyo, ikanakira abandi bashoramari baba basigaye.''

Muri iki cyiciro cya 3 cy'ahazubakwa inganda, ni naho usanga abaturage bo mu midugudu 3 y'akagari ka Masoro babarirwa mu ngo 188, batarimurwa, ndetse bataranabarirwa imitungo. Bibaza ahazaza habo dore ko zimwe mu nganda zubakwa ubu zatangiye kubazenguruka:

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda ushinzwe iterambere ry'inganda no guteza imbere abikorera Samuel Kamugisha avuga ko icyiciro cya 3 gisigaye hazakoresha ubuso buto, himurirwe abari basigaye ku bimuwe i Gikondo, ariko bumvikane na ba nyir'ubutaka mu bijyanye n'imitungo:

Yagize ati "Gahunda yarahindutse twiyemeza gushishikariza abshoramari kujya mu byanya by'inganda biri mu turere dutandukanye, tureke gukusanyiriza abashopramari mu mujyi wa Kigali gusa, aho bishoboka begere n'aho bakura ibyo bakoresha mu nganda. Phase ya 3 ni hegitari zigera kuri 200, dufatanyije n'umujyi wa Kigali, twafashe hegitari 51 ubu hagiye kuzashyirwa imihanda kugira ngo abahoze i Gikondo babashe kuhaza, ariko bakaziyumvikanira na ba nyir'ubutaka bigurire, ntabwo ari Leta izabagurira.''

Icyiciro cya mbere cyo kubaka inganda(Phase I) cyari kigenewe ubutaka bungana na ha 100, ubu kibarirwamo inganda 59 n'ububiko 32. Icyiciro cya 2 kigizwe na ha 178, inganda zikiri mu mirimo y'ubwubatsi ni 29 mu gihe 11 zo zamaze kuzura. Iki cyanya kikaba gisigaje ibibanza 4 gusa bitarafatwa n'abashoramari. Icyiciro cya 3 gifite ha 200 cyo kiracyakorerwa inyigo, ubu hakaba haramaze kuboneka ubutaka, ariko kwimura ababutuyeho no gutangira kuhashyira ibikorwa remezo nkenerwa byo ntibirakorwa.


John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage