AGEZWEHO

  • Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga mu by'Ubukungu ibera muri Arabie Saoudite – Soma inkuru...

Kigali: Hakenewe kubakwa amacumbi aciriritse nibura ibihumbi 18 buri mwaka

Yanditswe Jun, 27 2023 12:27 PM | 25,246 Views



Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buravuga ko hakenewe byibura inzu ziciriritse zigera ku bihumbi 18 buri mwaka kugirango Abanya Kigali n’abagenda Umurwa Mukuru w’u Rwanda babone amacumbi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa avuga ko aya ari amahirwe y’ishoramari umujyi uhamagararira ababifitiye ubushobozi kubyaza umusaruro.

Hagati aho ariko hari bamwe mu batangiye gushora imari muri urwo rwego barimo n’abaturuka ku Mugabane w’u Burayi.

Ku munsi wa 2 ari nawo wa nyuma w’ihuriro ry’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’Ubumwe bw'u Burayi, EU-Rwanda Business Forum, Umujyi wa Kigali wagaragaje amahirwe y’ishoramari ari mu myubakire n’imitunganyirize y’umujyi harimo n’aboneka mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu.

Aha Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali akaba yashimangiye ko hakenewe abafatanyabikorwa bafasha umujyi gukemura ikibazo cyo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, ibizwi nka public transport.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko bwifuza kugabanya igihe umugenzi amara muri gare no ku cyapa ategereje bisi kikava ku minota 45 kikagera byibura hagati y’iminota 18 na 20.


Minisitiri w'Intebe yashimiye imikoranire y'u Rwanda na EU mu Ishoramari.


Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage