AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Inzu zizatuzwamo abimukira bazava mu Bwongereza ziri kubakwa bwangu

Yanditswe Mar, 19 2024 17:55 PM | 74,295 Views



U Rwanda rukomeje guharura inzira yo kwakira abimukira bazava mu Bwongereza binyuze mu kwihutisha ikurwaho rya birantega zagaragajwe mu by’amategeko no gutegura ibikorwaremezo bazifashisha nibagera mu Gihugu.

Imirimo yo kwakira abimukira n’abasaba ubuhungiro bazaturuka mu Bwongereza iri gukorwa irimo inzira yo kuzabaha ubuhungiro, gutegura aho bazatura, uko bazagera ku mavuriro, amashuri no mu kazi.

Amasezerano yasinywe muri Werurwe 2023 hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza yemeje ko hazubakwa inzu 1500 ziri kuri hegitari 12 zizatuzwamo abimukira bazaturuka muri iki gihugu aho binjira mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Uyu mushinga wo kubaka izi nzu ufite agaciro ka miliyari 60 Frw, watangijwe ku mugaragaro ku wa 19 Werurwe 2023.

Umuhuzabikorwa w’Itsinda rishinzwe Ishyirwa mu bikorwa ry’Amazereno, Dr. Doris Uwicyeza Picard, yabwiye RBA ko imyiteguro iri kugenda neza yo kwakira abimukira n’abasaba ubuhungiro baturutse mu Bwongereza.

Ati “Muri iyo myiteguro harimo uburyo bwo kubaha ubuhungiro, iri kugenda neza. Hari urukiko turi gukora.’’

Yanavuze ko hari n’imyiteguro ijyanye n’aho abimukira bazatura n’uko bazagera ku mavuriro, ku mashuri no mu kazi.

Ati “Inyubako za Gahanga zigiye kurangira, hari izarangiye zingana na 75%. Inzu ziri kubakwa, izindi zarabonetse. Turi muri gahunda yo kwinjira mu masezerano na ba nyir’inzu.’’

Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano muri Sena, ku wa Mbere yagenzuye ingingo zigize amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza, iteganya gukora raporo izatangwa mu Nteko Rusange kugira ngo hemezwe itegeko rigenga impunzi n’abimukira.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Clémentine Mukeka, yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza gutabara abari mu kaga.

Ati “Aya masezerano ni uburyo bwatekerejweho neza mu gukemura ibibazo abambuka inyanja bahura nabyo.”

Amasezerano ya mbere ajyanye no kohereza abimukira bava mu Bwongereza bajya mu Rwanda yasinywe muri Mata 2022, ariko avugururwa ku wa 5 Ukuboza 2023 kugira ngo hakemurwe inenge zagaragajwe n’inkiko z’i Burayi n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza.

Biteganyijwe ko abimukira babarirwa mu bihumbi 30 ari bo bazoherezwa mu Rwanda mu myaka itanu. Kugeza ubu u Rwanda rwahuguye abakozi 151 bazita bihoraho ku bimukira.

Safa Claudia Uwingeneye



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yasobanuye ko Isi yakoresha ikoranabuhanga

Umunyafurika uturutse mu Bwongereza yahisemo koherezwa mu Rwanda

Perezida Kagame yemeje ishyirwaho ry’Icyiciro cya Serivisi zishinzwe Ubuzi

RBC igaragaza ko abantu 1200 barwara Kanseri buri mwaka mu Rwanda

Rusizi: Abakorera mu gakiriro baravuga ko babangamiwe no kutagiramo ibikorwareme

Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta ut

Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w&rsq