AGEZWEHO

  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...
  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...

COVID19: Guhera tariki ya 4 Gicurasi 2020 abantu bemerewe kuva mu rugo

Yanditswe May, 01 2020 01:07 AM | 41,745 Views



Ku wa kane tariki ya 30 Mata 2020, Inama y'Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, igamije kongera kwiga ku Cyorezo cya COVID-19 n'ingamba zo gukomeza kukirwanya ngo kidakwirakwira mu Rwanda. 

1. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashimiye Abanyarwanda uburyo bubahirije ingamba zo kwirinda icyo Cyorezo, yibutsa ko kukirwanya bitararangira, abasaba gukomeza kuba maso bubahiriza amabwiriza yo kubungabunga ubuzima. 

2. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashimiye abafatanyabikorwa bose ku nkunga yabo mu kurwanya Icyorezo cya COVID-19. 

3. Inama y'Abaminisitiri yemeje Gahunda yo kuzahura ubukungu hagamijwe gufasha ibikorwa byazahaye kubera ingaruka z'Icyorezo cya COVID-19.

4. Inama y'Abaminisitiri yasuzumye ingamba zafashwe zo gukumira Icyorezo cya COVID-19, yemeza ko ingamba nshya zikurikira zizakurikizwa guhera  kuwa mbere tariki ya 4 Gicurasi 2020, kandi zikamara ibyumweru bibiri (2): 

Ingamba rusange zo kwirinda COVID-19 

a. Gahunda yo gupima abantu indwara ya COVID-19 izakomeza mu Gihugu hose. 

b. Udupfukamunwa tugomba kwambarwa igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n'abandi. 

c. Serivisi zemerewe kongera gukora zigomba kubahiriza amabwiriza atangwa n'Inzego z'Ubuzima (gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y'umuntu n'undi). 

d. Abantu barakangurirwa gukomeza gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka haba mu kwishyurana no gukoresha serivisi z'imari. 

e. Ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri z'ijoro kugeza saa kumi n'imwe za mu gitondo  keretse uwabiherewe uburenganzira ku mpamvu zikomeye. 

Serivisi zemerewe kongera gukora 

a. Ibikorwa by'Inzego za Leta n'iby'abikorera byemerewe kongera gukora, ariko buri rwego rugakoresha abakozi b'ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu ngo bifashishije ikoranabuhanga. 

b. Amasoko azafungura ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% by'abacuruzi bemerewe kuyakoreramo. 

c. Inganda n'imirimo y'ubwubatsi byemerewe kongera gukora, ariko hagakora abakozi b'ingenzi. 

d. Hoteli n'amaresitora zemerewe gukora ariko zigafunga saa moya z'ijoro. 

e. Ibikorwa bya siporo y'umuntu umwe hanze biremewe ariko ahantu hasanzwe hakorerwa siporo n'imyidagaduro hazakomeza gufunga. 

f. Gutwara abantu mu buryo rusange cyangwa ibinyabiziga by'abantu ku giti cyabo byemewe gukora hagati mu Ntara. 

g. Abatwara za bisi bagomba kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye udupfukamunwa. 

h. Imihango yo gushyingura igomba kujyamo abantu batarenze 30. 

Serivisi zizakomeza gufunga 

a. Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.

b. Insengero zizakomeza gufunga. 

c. Ahantu ho gukorera siporo, imyitozo ngororamubiri n'imyidagaduro hazakomeza gufunga.

d. Utubari tuzakomeza gufunga. 

e. Ingendo mu modoka rusange n'iz'abantu kugiti cyabo hagati y'Umujyi wa Kigali n'izindi Ntara zizakomeza guhagarara. 

f. Moto n'amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi, ariko bishobora gukomeza kwifashishwa mu gutwara ibintu babigeza ku bandi. 

g. Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw'ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda batahuka mu Gihugu bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) k'iminsi 14 ahantu habugenewe. 

h. Inama n'amakoraniro rusange birabujijwe. 

Ingamba zisanzweho zizakomeza kubahirizwa kugeza ku wa mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020 igihe ingamba nshya zizaba zitangiye gushyirwa mu bikorwa. 

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage