Yanditswe Mar, 08 2019 08:48 AM | 11,843 Views
Imibare yerekana ko ubuhahirane hagati y'u Rwanda na Tanzaniya bumaze igihe kandi nk'ibihugu bihuza umupaka, iyi mibare yerekana ko byorohera u Rwanda kunyuza ibicuruzwa cyohereza cyangwa gitumiza mu mahanga. Ibi bigaragazwa na hafi 70% y'ibicuruzwa by'u Rwanda binyuzwa ku muhora wo hagati uhura n'icyambu cya Dar es salaam n'ibindi byambu bibarizwa mu gihugu cya Tanzania.
Captain Dukundane Dieudone uyobora ikigo cya Central Corridor gishinzwe koroshya ubwikorezi n'ubucuruzi ku muhora wo hagati avuga ko mu mwaka ushize u Rwanda rwanyujije hafi toni ibihumbi 850 ku muhora wo hagati bijya cyangwa biva ku cyambu cya Dar es salaam.
Imibanire myiza y'u Rwanda n'igihugu cya Tanzania ukomeje gukurura abashoramari bo mu bihugu byombi gukorera muri ibi bihugu bisanzuye.
Ishusho iranga ubuhahirane n'ishoramari hagati y'ibihugu byombi wayibonera nko ku cyo ishoramari ry'uruganda rwa Azam n'ishoramari rya Bakhresa goup mu Rwanda, byatanze akazi ku Banyarwanda b'ingeri zinyuranye.
Bakhressa wakoze ishoramari ashinga uruganda rwa Azam rutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi. Faradjallah Ndagano ushinzwe itumanaho muri iki kigo avuga ko uretse ko urwo ruganda rwafashije kugabanya igiciro cy'ifarine u Rwanda rwahendwaga ruyitumiza hanze ubu runafasha igihugu kongera amadovise rwohereza 30% y'ifarine yarwo mu gihugu cya DRC.
Mu bakozi barenga 250 bahoraho
uru ruganda rwahaye akazi mu Rwanda ngo hari n'abakora imibyizi barenga 3000
bungukira kuri iri shoramari. Benshi muri bo bavuga ko bungukiye ubumenyi mu
gukorana n'abanyatanzaniya.
Uretse iryo shoramari mu ruganda
rwa Azam rutunganya ifarini, Bakhressa group yanashoye miliyoni zisaga 2
z'amadorali ya Amerika mu mupira w'amaguru rutera inkunga shampiyona y'u
Rwanda. Abandi bashoramari b'abanyatanzaniya bashoye imari mu Rwanda harimo
uruganda rukora matela zizwi nka Dodoma n'ibindi bikorwa by'abanyetanzaniya
usanga hano mu Rwanda bishingiye ku mahirwe y'ishoramari atangwa hano mu Rwanda
ariko bikanashingira ahanini ku mibanire hagati y'ibihugu byombi.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru