AGEZWEHO

  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...
  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...

Imibanire myiza y'u Rwanda na Tanzaniya byongeye ishoramari

Yanditswe Mar, 08 2019 08:48 AM | 11,843 Views



Imibare yerekana ko ubuhahirane hagati y'u Rwanda na Tanzaniya bumaze igihe kandi nk'ibihugu bihuza umupaka, iyi mibare yerekana ko byorohera u Rwanda kunyuza ibicuruzwa cyohereza cyangwa gitumiza mu mahanga. Ibi bigaragazwa na hafi 70% y'ibicuruzwa by'u Rwanda binyuzwa ku muhora wo hagati uhura n'icyambu cya Dar es salaam n'ibindi byambu bibarizwa mu gihugu cya Tanzania. 

Captain Dukundane Dieudone uyobora ikigo cya Central Corridor gishinzwe koroshya ubwikorezi n'ubucuruzi ku muhora wo hagati avuga ko mu mwaka ushize u Rwanda rwanyujije hafi toni ibihumbi 850 ku muhora wo hagati bijya cyangwa biva ku cyambu cya Dar es salaam.

Imibanire myiza y'u Rwanda n'igihugu cya Tanzania ukomeje gukurura abashoramari bo mu bihugu byombi gukorera muri ibi bihugu bisanzuye. 

Ishusho iranga ubuhahirane n'ishoramari hagati y'ibihugu byombi wayibonera nko ku cyo ishoramari ry'uruganda rwa Azam n'ishoramari rya Bakhresa goup mu Rwanda, byatanze akazi ku Banyarwanda b'ingeri zinyuranye.

Bakhressa wakoze ishoramari ashinga uruganda rwa Azam rutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi. Faradjallah Ndagano ushinzwe itumanaho muri iki kigo avuga ko uretse ko urwo ruganda rwafashije kugabanya igiciro cy'ifarine u Rwanda rwahendwaga ruyitumiza hanze ubu runafasha igihugu kongera amadovise rwohereza 30% y'ifarine yarwo mu gihugu cya DRC.

Mu bakozi barenga 250 bahoraho uru ruganda rwahaye akazi mu Rwanda ngo hari n'abakora imibyizi barenga 3000 bungukira kuri iri shoramari. Benshi muri bo bavuga ko bungukiye ubumenyi mu gukorana n'abanyatanzaniya.

Uretse iryo shoramari mu ruganda rwa Azam rutunganya ifarini, Bakhressa group yanashoye miliyoni zisaga 2 z'amadorali ya Amerika mu mupira w'amaguru rutera inkunga shampiyona y'u Rwanda. Abandi bashoramari b'abanyatanzaniya bashoye imari mu Rwanda harimo uruganda rukora matela zizwi nka Dodoma n'ibindi bikorwa by'abanyetanzaniya usanga hano mu Rwanda bishingiye ku mahirwe y'ishoramari atangwa hano mu Rwanda ariko bikanashingira ahanini ku mibanire hagati y'ibihugu byombi.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/rOS3os63tTk" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage