Yanditswe Mar, 04 2020 11:26 AM | 7,976 Views
Ambasade y'u Bufaransa mu Rwanda yatangaje ko mu mpera z'uyu mwaka Ikigo ndangamuco cy'u Bufaransa mu Rwanda kizongera gukora.
Mu kiganiro n'abanyamakuru, Umuyobozi muri iyi ambasade ‘Chargé
d'Affaires’ Jérémie Blin yavuze ko icyo kigo kizubakwa ku Kimihurura hafi ya
Kigali Convention Centre mu Mujyi wa Kigali.
Ibi ngo biri mu
rwego rwo gushyira mu bikorwa icyifuzo cy’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda
n’u Bufaransa cyo kunoza umubano w’ibihugu byombi.
Umwaka urashize umunyarwanda kazi Louise Mushikiwabo abaye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bivuga igifaransa OIF. Buri
mwaka uyu muryango uharira ukwezi kwa gatatu ibikorwa bya francophonie. Jérémie Blin akavuga ko uyu mwaka
wa 2020 wo ufite umwihariko muri francophonie muri rusange no ku Rwanda
by'umwihariko.
Yagize ati "Ukwezi kwahariwe francophonie muri uyu mwaka gufite umwihariko kuko guhuriranye n'imyaka 50 ya francophonie. Kuje kandi mu gihe turimo kuzahura umubano hagati y'u Bufaransa n'u Rwanda nkuko byifujwe n'abakuru b'ibihugu byacu Perezida Macron na Perezida Kagame binyuze cyane cyane mu rwego rw'umuco no muri francophonie.Ibyo kandi bikazagaragazwa n'igikorwa gifatika cyo kongera gutangiza ikigo ndangamuco cy'Abafaransa mu Rwanda mu mpera z'uyu mwaka"
Mu mwaka wa 2014 ni bwo iki kigo cyari cyubatse mu Mujyi wa Kigali Ambasade
y’u Bufarasa mu Rwanda yagisenye nyuma y’aho ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali
bugaragaje ko inzu yari ihari itari ijyanye n’icyerekezo cy’umujyi.
Uyu muyobozi yanavuze ko usibye
ubutwererane mu by’umuco n’uburezi, Ambasade y’u Bufaransa inagira uruhare mu
kugaragariza by'umwihariko abashoramari b’Abafaransa isura y’u Rwanda
Jérémie Blin ati "Twifuza kandi dukora ku buryo amasosiyete y'Abafaransa yakwiyongera ku isoko ry'u Rwanda. Gusa ni ukumenya ko ari ibintu bifata igihe kandi amasosiyete afata icyemezo uko ashaka. Twe icyo dukora ni ukubashishikariza kuza mu Rwanda tukabagaragariza uburyo ubukungu bw'u Rwanda buzamuka,uburyo rworoheje ishoramari mbese dutanga amakuru atuma u Rwanda rumenyekana neza."
Umunsi mpuzamahanga wa francophonie wizihizwa tariki ya 20 Werurwe buri mwaka,kuri iyi nshuro ukaba ugiye kwizihizwa OIFf ufite abagera kuri miliyoni 300 bavuga igifaransa, 60% byabo bakaba bari ku mugabane wa Afurika.
Jean Damascène MANISHIMWE
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru