Yanditswe Jan, 05 2022 17:45 PM | 8,786 Views
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Huye bakoreshaga gaz, baravuga ko nubwo igiciro cyayo cyagabanyijwe kikagera ku mafaranga 1260 ku kilo, gaz igihenze ndetse hakaba n'abatayibona ku buryo ngo hari abasubiye ku makara bikaba byaranatumye nayo azamuka.
Mu Murenge wa Tumba mu karere ka Huye, ni hamwe mu ho abaturage bavuga ko batabona gaz.
Niyonizeye Ephraim avuga ko kuva hatangazwa ibiciro bishya bya gaz, yahise ibura ku buryo ngo banasubiye ku makara.
Bihoyiki Jean Baptiste ucuruza gaz aha mu Murenge wa Tumba, we avuga ko nk'abacuruzi bato kubona gaz bidakunda kuko kuzigeza aho bakorera bibasaba kongeraho ikiguzi cy'ubwikorezi.
Cyakora hagati aho, mu gihe aha mu murenge wa Tumba baba abacuruzi n'abaturage bavuga ko gaz yabuze.
Aho RBA yageze rwagati mu mujyi wa Huye, umuyobozi mukuru w'imwe muri sosiyete icuruza gaz n'ibikomoka kuri petroli, utashatse ko dukoresha ifoto ye, avuga ko bo nta kibazo cya gaz bafite kandi bayigurisha ku giciro cy'amafaranga 1260 cyashyizweho na RURA.
Uhagarariye abikorera mu karere ka Huye, Kayitasire Egide avuga ko igituma gaz ibura ari igiciro cy'ubwikorezi kiyongeraho, agasaba ko byakomeza gusuzumwa kuko kuba igiciro cyo mu ntara ari kimwe n'icyo mu mujyi wa Kigali hatitawe ku kiguzi cy'ubwikorezi ari imbogamizi.
Tariki ya 14 z'ukwezi kwa 12 umwaka ushize, ni bwo Urwego Ngenzuramikorere RURA rwatangaje ko gaz ikoreshwa mu guteka igomba kugurwa 1260 Frw ku kilo mu gihugu hose, hagamijwe gukumira itumbagira ry’ibiciro byayo.
Icyo gihe impuzandengo y’igiciro yari imaze kugera ku 1500Frw.
Kalisa Evariste
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru