AGEZWEHO

  • Burera: Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...
  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...

Huye: Hari aho gaz ikomeje kuba ikibazo

Yanditswe Jan, 05 2022 17:45 PM | 8,786 Views



Bamwe mu baturage bo mu karere ka Huye bakoreshaga gaz, baravuga ko nubwo igiciro cyayo cyagabanyijwe kikagera ku mafaranga 1260 ku kilo, gaz igihenze ndetse hakaba n'abatayibona ku buryo ngo hari abasubiye ku makara bikaba byaranatumye nayo azamuka.

Mu Murenge wa Tumba mu karere ka Huye, ni hamwe mu ho abaturage bavuga ko batabona gaz. 

Niyonizeye Ephraim avuga ko kuva hatangazwa ibiciro bishya bya gaz, yahise ibura ku buryo ngo banasubiye ku makara.

Bihoyiki Jean Baptiste ucuruza gaz aha mu Murenge wa Tumba, we avuga ko nk'abacuruzi bato kubona gaz bidakunda kuko kuzigeza aho bakorera bibasaba kongeraho ikiguzi cy'ubwikorezi.

Cyakora hagati aho, mu gihe aha mu murenge wa Tumba baba abacuruzi n'abaturage bavuga ko gaz yabuze.

Aho RBA yageze rwagati mu mujyi wa Huye, umuyobozi mukuru w'imwe muri sosiyete icuruza gaz n'ibikomoka kuri petroli, utashatse ko dukoresha ifoto ye, avuga ko bo nta kibazo cya gaz bafite kandi bayigurisha ku giciro cy'amafaranga 1260 cyashyizweho na RURA.

Uhagarariye abikorera mu karere ka Huye, Kayitasire Egide avuga ko igituma gaz ibura ari igiciro cy'ubwikorezi kiyongeraho, agasaba ko byakomeza gusuzumwa kuko kuba igiciro cyo mu ntara ari kimwe n'icyo mu mujyi wa Kigali hatitawe ku kiguzi cy'ubwikorezi ari imbogamizi.

Tariki ya 14 z'ukwezi kwa 12 umwaka ushize, ni bwo Urwego Ngenzuramikorere RURA rwatangaje ko gaz ikoreshwa mu guteka igomba kugurwa 1260 Frw ku kilo mu gihugu hose, hagamijwe gukumira itumbagira ry’ibiciro byayo. 

Icyo gihe impuzandengo y’igiciro yari imaze kugera ku 1500Frw.

Kalisa Evariste



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage