AGEZWEHO

  • Burera: Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...
  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...

Gahunda ya Girinka na VUP hamwe mu hagaragajwe ko hakomeje kurangwa ruswa

Yanditswe May, 07 2021 14:34 PM | 58,397 Views



Mu nama nyungurana bitekerezo y’abagize Inteko Ishinga Amategeko mu kurwanya ruswa n’akarengane, perezida wa Sena, Dr Augustin Iyamuremye yavuze ko hari inzego zikigaragaramo ruswa nko mu butaka n’imyubakire, hanagaragazwa ko ruswa ikomeje kugaragara no muri gahunda ya Girinka.

Dr Iyamuremye yavuze ko imitwe yombi, Sena n’Inteko Ishinga Amategeko bifite ubushake bwo kugira uruhare mu kurwanya ruswa mu nzego z’ibanze.

Iyi nama yateguwe n’Ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko barwanya ruswa, APNAC kuri ruswa mu mitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze n’uburyo bwo kuyirwanya.

Agaragaza ishusho ya ruswa mu mitangire ya serivise mu nzego z’ibanze ihagaze, umuyobozi w’umuryango urwanya urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yavuze ko mu 2017 ruswa yiyongereye cyane.  

Yagize ati “Mu 2019 ruswa yariyongere cyane cyane mu myubakire mu kajagari no kubona ibyangombwa byo kubaka kuko byageze ku kigero cya 61% , gahunda ya Girinka ku kigero cya 50%, gutanga akazi mu bikorera ku kigero cya 20%.”

Yavuze ko hari n’ibibazo byagaragaye mu ibarura ry’ubutaka ku baturage, kandi bashaka kubikosoza bigasaba gutanga ruswa.

Yemeje ko kuri ubu hakigaragara imitangire mibi ya serivise mu kwishyura umusoro w’ubutaka no guhinduza ibyangombwa, bikarangira nabyo hatanzwe ruswa kugirango abaturage bakemurirwe ibibazo.

Uyu muryango uvuga ko mu gihe cya guma mu rugo inzego z’ibanze zaranzwe na ruswa ku kigero cya 35.50%, polisi 26,6%, no mu zindi nzego ku kigero cya 26%.

Ikimenyane, icyenewabo n’itonesha nabyo kugeza ubu ngo biracyagaragara mu nzego z’imirimo zitandukanye, haba mu nzego za leta n’izabikorera.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB Dr Usta Kaitesi, we agaragaza uko ruswa ihagaze mu nzego zitandukanye, yavuze ko  hejuru ya 59% by’abaturage bagaragaje ko nko muri gahunda yo kubakira abaturage batishoboye, Girinka na VUP harimo ruswa n’ikimenyane.

RGB igaragaza ko hari abaturage bacyakwa ruswa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi na REG, banarangiza ntibawubone.

Uru rwego rugaragaza ko inzego zose zikwiye kongera imbaraga mu gushyira mu bikorwa ingamba zitandukanye zashyizweho zo kurwanya ruswa, no gukangurira abaturage uburenganzira bwabo zo guhabwa serivise basabwe ruswa.


Bienvenue Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage