AGEZWEHO

  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...
  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...

Guverinoma yongeye kwibutsa abaturage kutadohoka ku ngamba zo kwirinda COVID19

Yanditswe Mar, 30 2021 17:41 PM | 25,604 Views



Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage  gukomeza gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda covid 19 kuko mu Karere u Rwanda ruhereyemo hagaragaye ubwoko bw’iki icyorezo bwihinduranya kandi bukaba bwica vuba.Ibi abaminisitiri batandukanye babigarutseho mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru kikibanda ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 aherutse gutangazwa na Guverinoma.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’amabwiriza mashya yaraye atangajwe agamije kwirinda icyorezo cya Covid 19, Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yasobanuye ko nubwo imibare y’abandura n’abahitanwa n’iki cyorezo igenda igabanuka ngo bidakwiriye kuba intandaro yo kudohoka ku mabwiriza y’ubwirinzi kuko aya mabwiriza adakurikijwe byatuma imibare y’abandura yongera gutumbagira.

Aya mabwiriza azamara ibyumweru 2 uhereye  tariki ya 30 werurwe 2021,ashyizweho mu gihe abanyeshuri bo mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye bagiye kujya mu biruhuko kuva kuri uyu wa gatatu kugeza ku wa 6 ndetse bigahurirana n’iminsi mikuru ya pasika, bityo abantu bakazaba ari benshi mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange. 

Ministre w’Uburezi, Dr Uwamariya Velentine yizeza ko gutwara abanyeshuri byateguwe hirindwa ikwirakwira rya Covid 19.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yibutsa abantu gufata iya mbere mu gushyira mu bikorwa amabwiriza y’ubwirinzi badategereje ibihano, cyokora nanone asaba abapolisi gukora kinyamwuga birinda gukoresha imbaraga z’umurengera kuko hanabonetse ingero z’abaturage baburira ubuzima bwabo muri bene ibi bikorwa harimo n’umuturage uherutse kuraswa n’umupolisi mu Karere ka Rulindo tariki 28 z’uku kwezi.

Kubahiriza amabwiriza y’ubwirinzi uko yakabaye, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu JMV Gatabazi abibonamo inyungu ikomeye mu bihe biri imbere kuko byaba intandaro yo kongera kuzamuka k’ubukungu bw’igihugu.

Polisi y’u Rwanda ishima abaturage bubahiriza amabwiriza y’ubwirinzi ariko ikanagaya abayakerensa kuko habarurwa abantu ibihumbi 74 bahatiwe kuyubahiriza, utubari 355 tumaze gufatirwamo abantu hafi ibihumbi 3 batubahirije amabwiriza, ikigaragaza kudohoka kwa bamwe mu kubahiriza amabwiriza,abandi bagasa n’aho barambiwe kandi icyorezo kigihari.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/qySFoBVoIko" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage