Yanditswe Mar, 30 2021 17:41 PM | 25,604 Views
Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage gukomeza gushyira mu bikorwa amabwiriza yo
kwirinda covid 19 kuko mu Karere u Rwanda ruhereyemo hagaragaye ubwoko bw’iki
icyorezo bwihinduranya kandi bukaba bwica vuba.Ibi abaminisitiri batandukanye
babigarutseho mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru kikibanda ku mabwiriza yo
kwirinda Covid-19 aherutse gutangazwa na Guverinoma.
Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’amabwiriza mashya yaraye atangajwe agamije kwirinda icyorezo cya Covid 19, Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yasobanuye ko nubwo imibare y’abandura n’abahitanwa n’iki cyorezo igenda igabanuka ngo bidakwiriye kuba intandaro yo kudohoka ku mabwiriza y’ubwirinzi kuko aya mabwiriza adakurikijwe byatuma imibare y’abandura yongera gutumbagira.
Aya mabwiriza azamara ibyumweru 2 uhereye tariki ya 30 werurwe 2021,ashyizweho mu gihe abanyeshuri bo mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye bagiye kujya mu biruhuko kuva kuri uyu wa gatatu kugeza ku wa 6 ndetse bigahurirana n’iminsi mikuru ya pasika, bityo abantu bakazaba ari benshi mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Ministre w’Uburezi, Dr Uwamariya Velentine yizeza ko gutwara abanyeshuri byateguwe hirindwa ikwirakwira rya Covid 19.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yibutsa abantu gufata iya mbere mu gushyira mu bikorwa amabwiriza y’ubwirinzi badategereje ibihano, cyokora nanone asaba abapolisi gukora kinyamwuga birinda gukoresha imbaraga z’umurengera kuko hanabonetse ingero z’abaturage baburira ubuzima bwabo muri bene ibi bikorwa harimo n’umuturage uherutse kuraswa n’umupolisi mu Karere ka Rulindo tariki 28 z’uku kwezi.
Kubahiriza amabwiriza y’ubwirinzi uko yakabaye, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu JMV Gatabazi abibonamo inyungu ikomeye mu bihe biri imbere kuko byaba intandaro yo kongera kuzamuka k’ubukungu bw’igihugu.
Polisi y’u Rwanda ishima abaturage bubahiriza amabwiriza y’ubwirinzi ariko ikanagaya abayakerensa kuko habarurwa abantu ibihumbi 74 bahatiwe kuyubahiriza, utubari 355 tumaze gufatirwamo abantu hafi ibihumbi 3 batubahirije amabwiriza, ikigaragaza kudohoka kwa bamwe mu kubahiriza amabwiriza,abandi bagasa n’aho barambiwe kandi icyorezo kigihari.
<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/qySFoBVoIko" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>
Jean Claude MUTUYEYEZU
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru