AGEZWEHO

  • Nyakinama: Hagiye gutangwa Impamyabumenye ku bofisiye bakuru 48 baharangije – Soma inkuru...
  • General James Kabarebe yasuye Ingabo z'u Rwanda ziri muri Centrafrique – Soma inkuru...

Dr Ngirente yasabye inzego gufasha abiga imyuga kubona aho bimenyereza umwuga

Yanditswe Feb, 19 2023 18:53 PM | 63,707 Views



Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yasuye ishuri rikuru ry'imyuga n'ubumenyingiro (IPRC Ngoma) maze asaba inzego zitandukanye gufasha abanyeshuri biga muri aya mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro kubona aho bashobora kwimenyereza umwuga.

Amasomo y'ubwubatsi, ububaji, ubukanishi bw'ibinyabiziga, ibijyanye n'amashanyarazi,amahoteli n'ubukerarugendo ni amwe mu masomo atangirwa kuri iri shuri rikuru ry'imyuga n'ubumenyingiro rya IPRC Ngoma.

Ubwo Minisitiri w'intebe Dr Edouard Ngirente yasura ishuri rikuru ry'imyuga n'ubumenyingiro IPRC Ngoma, biciye mu mikoro ngiro abanyeshuri, bamugaragarije ko ubumenyi barimo gukura kuri iri shuri buzabafasha mu iterambere ryabo.

Minisitiri w'Intebe yasabye inzego zitandukanye gufasha abanyeshuri biga muri aya mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro kubona ibigo na za minisiteri zikora ibifitanye isano n'ibyo abanyeshuri biga, kugira ngo barusheho gutyaza ubumenyi mu byo biga.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi Irere Claudette avuga ko hari imbaraga zigiye kongerwamo mu bijyanye no gufasha aba banyeshuri.

Abanyeshuri basaga 1600 ni bo biga muri IPRC Ngoma, umubare munini w'abanyeshuri bahiga ni abiga amasomo y'ubwubatsi.

KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kubura abashoramari banini byadindije umushinga wa Gira Iwawe - BRD

Rusizi: Kuba drone zitahagera bidindiza serivisi z'ubuzima n'ubworozi

Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto

Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo

Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove

Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo

Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana

Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw&rsqu