Yanditswe Feb, 19 2023 18:53 PM | 63,707 Views
Minisitiri w'Intebe Dr
Edouard Ngirente yasuye ishuri rikuru ry'imyuga n'ubumenyingiro (IPRC Ngoma)
maze asaba inzego zitandukanye gufasha abanyeshuri biga muri aya mashuri
y'imyuga n'ubumenyingiro kubona aho bashobora kwimenyereza umwuga.
Amasomo y'ubwubatsi, ububaji, ubukanishi bw'ibinyabiziga, ibijyanye n'amashanyarazi,amahoteli n'ubukerarugendo ni amwe mu masomo atangirwa kuri iri shuri rikuru ry'imyuga n'ubumenyingiro rya IPRC Ngoma.
Ubwo Minisitiri w'intebe Dr Edouard Ngirente yasura ishuri rikuru ry'imyuga n'ubumenyingiro IPRC Ngoma, biciye mu mikoro ngiro abanyeshuri, bamugaragarije ko ubumenyi barimo gukura kuri iri shuri buzabafasha mu iterambere ryabo.
Minisitiri w'Intebe yasabye inzego zitandukanye gufasha abanyeshuri biga muri aya mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro kubona ibigo na za minisiteri zikora ibifitanye isano n'ibyo abanyeshuri biga, kugira ngo barusheho gutyaza ubumenyi mu byo biga.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi Irere Claudette avuga ko hari imbaraga zigiye kongerwamo mu bijyanye no gufasha aba banyeshuri.
Abanyeshuri basaga 1600 ni bo biga muri IPRC Ngoma, umubare munini w'abanyeshuri bahiga ni abiga amasomo y'ubwubatsi.
KWIZERA John Patrick
Kubura abashoramari banini byadindije umushinga wa Gira Iwawe - BRD
3 hours
Soma inkuru
Rusizi: Kuba drone zitahagera bidindiza serivisi z'ubuzima n'ubworozi
Jun 08, 2023
Soma inkuru
Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Nzove
...
Jun 05, 2023
Soma inkuru