AGEZWEHO

  • Burera: Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...
  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...

OMS ivuga ko COVID19 yatumye abana batabafasha kubona inkingo biyongereye

Yanditswe Apr, 28 2021 18:53 PM | 25,793 Views



Bamwe mu baturage bavuga ko iyo baza kugira amahirwe yo guhabwa inkingo bakiri bato,byari kubarinda indwara zirimo indwara y'imbasa,yabaye intandaro y'ubumuga bamaranye igihe.

Ku rundi ruhande ariko bashima uburyo kuri ubu hari inkingo nyinshi zitangwa,zigafasha mu kurengera ubuzima bw’ abatuye isi.

Hategekimana Paul na Claire Mukanganizi bombi bakora mu bijyanye no gupima indwara muri labo, bahuriza ku kuba indwara y’imbasa ar iyo yabaye intandaro y’ubumuga bafite.

Hategekimana Paul ati “Mfite ubumuga bw’ingingo bwaturutse ku mbasa narwaye mfite imyaka 3,nari navutse neza,ndagenda ariko ndwaye imbasa inyunyuza akuguru k’iburyo, kera muri sosiyete, ubu byarahindutse, bagufataga nk’ikintu, nk’umuntu udashoboye,baguhaga akato.  Iyo nageraga ku kigo gishya, barazaga bakankikiza,iyo uri umwana, bigukora mu mutwe cyane, ukumva udasanzwe. Nakundaga cyane umupira w’amaguru,nari kuwukina iyo ntaza gufatwa n’imbasa.”

Na ho Claire Mukanganizi ati “Mu rugo bambwiye ko nagize ikibazo cyo kumugara mfite umwaka 1 n’igice,ni bwo narwaye imbasa,hari amazina bajya batwita, iyo bayakwise hari igihe bituma witekerezaho, ukumva nta kintu uri cyo muri sosiyete kandi ubundi uri umuntu nk’abandi, ukora nk’abandi, ujya mu ishuri ukiga, kutwita ayo mazina biratubabaza.”

Nubwo byabagendekeye gutyo ariko bishimira ko kuri ubu hari inkingo nyinshi zifasha mu kurengera ubuzima bw’abatuye isi.

Hategekimana Paul yagize ati “Aho habonekeye urukingo rw’imbasa kandi abantu bakarukingirwa bakivuka, ubu imbasa yaracitse, inkingo ziba zigamije kurengera ubuzima, igituntu cyaragabanutse, iseru kera yicaga abana benshi, gukingirwa ni ubuzima, bitanga ubuzima, bigatuma umuntu akura neza,kuko aca ukubiri n’indwara mbi zashoboraga kumuhitana.”

Na ho Mukanganizi we ati “Ubu ngubu nta muntu wasuzugura urukingo kuko urebye indwara zabagaho kera, kuri ubu ntizikibaho kubera inkingo umwana ahabwa. Ni yo utwite, urukingo bararuguha,rukarinda wa mwana uri mu nda. Urukingo n’urwo guhabwa agaciro kanini cyane.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC kivuga ko mu Rwanda hari ubwoko 12 bw’inkingo butangwa muri gahunda isanzwe y’ikingira. Leta ikaba ishyira imbaraga mu kwirinda ko hari umwana wabura urukingo kandi bakazihabwa nta kiguzi.

Hassan Siboman ushinzwe gahunda y’ikingira muri RBC ati “Buri mwaka tuba dufite abana ibihumbi 360 bavuka,abo bana baba bagomba kuzakingirwa byibura inshuro 6,bivuga ngo bagera ku mavuriro inshuro zirenga miliyoni 2. Muri programu y’igihugu y’ikingira, buri mwaka dukoresha inkingo zifite agaciro kagera kuri miliyoni 10 z’ amadorari.

Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho bwo mu mwaka ushize wa 2020 bwagaragaje ko mu Rwanda mu myaka 20 ishize, igipimo cy’abana bahabwa inkingo z’ibanze cyazamutseho 21%, abana babona inkingo bava kuri 75% mu mwaka wa 2000 bagera kuri 96% muri 2020.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ku isi kuri ubu hari ubwoko burenga 20 bw’inkingo bufasha mu kurinda abatuye isi indwara zirimo igituntu, kanseri y'inkondo y'umura,mugiga ndetse n'indwara zakomereraga cyane abana nk'indwara ya Tetanos ndetse n'indwara y'iseru.

Gukingirwa kuri ubu ngo buri mwaka birinda impfu zirenga miliyoni 4 zari guterwa n'indwara zirimo gapfura,tetanus,umusonga n' iseru.

Nubwo bimeze bityo ariko OMS ivuga ko nubwo hari intambwe yatewe mu bijyanye n'ikingira, mbere ya Covid 19, hari abana barenga miliyoni 20 batabonaga inkingo, iki kibazo ngo cyarushijeho gukomera muri ibi bihe bya Covid 19.

Umuyobozi Mukuru wa OMS,  Tedros Adhanom yagize ati "Imibare mishya ya OMS itwereka ko bitewe n’ icyorezo cya covid 19, hari ibikorwa birenga 60 by’ikingira byasubitswe mu bihugu 50 byo hirya no hino kw’ isi. Ibyo bivuze ko abana miliyoni 228 bafite ibyago byo kurwara indwara zica ubundi zisanzwe zirindwa kubera urukingo zirimo indwara y’ iseru, fievre jaune n’imbasa. Ibyorezo bitewe n’ indwara nk’iseru byagaragaye mu bihugu byinshi birimo RDC,Pakistan ndetse na Yemen."

OMS ivuga ko inkingo abantu bahabwa kuva mu bwana kugeza babaye bakuru,zitanzwe uko bikwiye mbere y’umwaka wa 2030 zafasha gukumira impfu miliyoni 50, 75% by' izo mpfu zikaba zaba mu bihugu bikennye n' ibiri mu nzira y'amajyambere.

Kubijyanye n’urukingo rwa Covid 19, hakenewe gukingirwa byibura abari hagati ya 60% na 70% by'abatuye isi.

OMS ivuga ko mu myaka irenga 200 ishize,inkingo zafashije mu kurinda abatuye isi,indwara zikomeye zashoboraga guhitana ubuzima bwabo ndetse zikababuza no kugera kw' iterambere ryabo.

OMS ivuga mu ndwara zibasiraga abantu cyane mbere yuko haboneka inkingo zazo,harimo nk'indwara y’ubushita (small pox cg variole) yicaga 30% by'abayanduye ariko ikaba yaracitse mw' isi kuva mu mwaka w'1977 bitewe no kubona urukingo rwayo. 

Carine UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage