AGEZWEHO

  • Burera: Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...
  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...

Biteguye gusubukura imirimo bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID19

Yanditswe May, 04 2020 08:59 AM | 30,694 Views



Mu gihe nyinshi mu nzego z'imirimo zongera gusubukura akazi kazo kuri uyu wa mbere, imyiteguro ku batanga serivisi n'ibindi bicuruzwa irarimbanyije ku buryo bizeza ababagana serivisi nziza ariko na none bakabasaba kwitwararika amabwiriza yose yo gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID19.

Abahanga mu by'ubukungu bo bakaba bemeza ko gusubukura iyo mirimo bifashije igihugu kongera kuzahura ubukungu bwacyo butarazahara.

Ni mu masaha ya mbere ya saa sita kuri iki cyumweru, turi muri kigo abagenzi bategeramo imodoka i Remera mu mujyi wa Kigali. Nyuma y'iminsi isaga 40 imodoka z'imwe muri kompanyi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ziparitse muri iyi gare, abashoferi bazo bongeye kuzicaramo ngo basubukure akazi kabo ko gutwara abantu n'ibyabo mu mujyi wa Kigali.

Kuri NSENGIMANA Gerald na mugenzi we KABAYIZA Alexendre, ngo iyi ni inkuru nziza nyuma y'ukwezi n'igice bari mu rugo, gusa nanone ngo gahunda z'ubwirinzi zo zizakomeza.

Nsengimana yagize ati “Nari maze iminsi igera kuri 40 ndi mu rugo bakaba baduhamagaye nimugoroba kugira ngo dutegure imodoka zacu ejo tuzajye mu kazi. Ikijyanye no kuba niteguye akazi kanjye ubu ngiye kugakora mfite n'imbaraga kuko ndaruhutse muri iyi minsi, gahunda mfite ni uko abagenzi ngiye gutwara bose bagomba kuba bafite agapfukamunwa kandi bagakaraba mbere yuko binjira mu modoka, ubwo nanjye ubatwara ni njye ugomba kubanza kubikora.”

Na ho “Tugiye gusubukura akazi dukurikiza gahunda za leta twambara agapfukamunwa, dukaraba intoki mbese dukurikiza gahundaza leta zose.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri iyi kompanyi yihariye 70% by'isoko ryo gutwara abantu n'ibintu mu buryo bwa rusange mu mujyi wa Kigali, Bazihose Didace, avuga ko uretse kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki, abagenzi bazajya bicara mu buryo butuma bahana intera hagati yabo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID19.

Ati “Twagabanyije imodoka kuburyo twagize nka 50% by'imodoka dufite, kuburyo abantu bafite ingendo ziri ngombwa ari bo tugomba gutwara bonyine.

Mu zindi serivisi zemerewe gusubukura ibikorwa byazo, harimo amasoko, inganda n'imirimo y'ubwubatsi ndetse n'ubucuruzi butandukanye.

Bashir Mpanga, ni umucuruzi w'umunyamahanga ukorera ahazwi nko muri cartier commercial twasanze yisuganya ngo kuri uyu wa mbere afungure iduka rye. Avuga ko ashingiye ku makuru atangazwa mu bitangazamakuru binyuranye, atewe ishema no kuba u Rwanda ruri mu bihugu biri ku isonga mu guhangana n'iki cyorezo, ibintu asanga ari byo byatumye gusubukura imirimo yabo bishoboka.

Yagize ati “Mbere na mbere abaturage muri rusange bumviye guverinoma yabo bubahiriza amabwiriza yabahaye. Kugeza ubu rero ndatekereza ko muri Afrika u Rwanda rwagerageje gukora ibishoboka byose rukumira ikwirakwira rya koronavirusi.” 

Ukurikije amakuru twahawe n'abakoresha batandukanye mu nzego zemerewe gusubukura ibikorwa byazo, abakozi babarirwa hagati ya 50% na 70% barasubira ku mirimo yabo kuri uyu wa mbere mu gihe abasigaye bazakomeza gukorera mu ngo zabo.

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y'abakozi ba Leta n'umurimo MUSONERA Gaspard, avuga ko ku haba ku bakozi ndetse no kubakoresha, iki ari igihe cyo gukuba inshuro nyinshi umusaruro w'ibyo bakora.

Yagize ati “ Ni ukuvuga ngo hari n'abakoresha bamwe na bamwe cyane cyane muri privé bari barafashe icyemezo cyo kuba bahagaritse abakozi muri bya bindi bita chomage technique batabirukanye ariko basubitse amasezerano. Ni ukuvuga ngo hari benshi bagiye gusubukura imirimo yabo, bagiye kongera gukora bakabona umushahara, Ariko tuvanemo imitekerereze n'imikorere mishya; wa murimo wadindiye turakora dute kugirango ukwezi/ukwezi n'igice twataye, gahunda twari twarihaye twe kuzisubiramo tuzisubiza hasi ahubwo tuvuge ngo igihe twataye turakishyura dute?” 

Visi Guverineri wa Banki Nkuru y'igihugu BNR, Dr. Monique NSANZABAGANWA, na we avuga ko gusubukura ibikorwa by'inzego z'imirimo itandukanye mu Rwanda bitanga icyizere cyo cy'uko ubukungu bw'igihugu butazazahara.

Yagize ati “Hari rwose icyizere gikomeye bitugarurira. Turabona ibikorwa by'imishinga minini ya leta ndetse n'iy'abikorera isubiye gufungura, ni imirimo igiye kongera gutangwa, ni abantu bagiye kubona imishahara. Iyo babonye imishahara bajya guhaha babandi bacuruzaga ubwo bakaba babonye abakiliya cg izindi serivisi yakeneraga ni bwa bukode agiye kubasha kwishyura wa muntu yishyuye nawe akabasha kubona ibimutunga. Mbese navuga ngo ya mashini igiye kongera ikore byihuse nubwo atari 100% nkuko byari bimeze mbere ariko hari ikintu kinini biza gufasha, tukaba twebwe mu by'ukuri biduha icyizere cy'uko ubukungu butazazahara.” 

Gusubukura imirimo mu nzego nyinshi z'ubuzima bw'igihugu bibaye nyuma y'iminsi 43 u Rwanda n'abaturarwanda bashyira mu bikorwa gahunda ya Guma mu rugo cg se Lockdown, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID19.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage