AGEZWEHO

  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...
  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...

Banki y’Isi yijeje u Rwanda ubufatanye mu gukumira Ebola

Yanditswe Aug, 07 2019 21:06 PM | 7,044 Views



Umuyobozi Wungirije wa Banki y'isi Ushinzwe Afurika arizeza ubufatanye na Leta y'u Rwanda mu gukumira icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri Rebubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.  Uwo muyobozi yanavuze ko Banki y'Isi izakomeza gufatanya n'u Rwanda kurwanya imirire mibi mu bana.

Ubwo yakirwaga na Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente, Umuyobozi wungirije wa Banki y'isi ushinzwe Afurika Dr Hafez Ghanem wari mu ruzinduko rw'akazi mu Rwanda, yavuze ko Banki y'Isi izakomeza ubufatanye n'u Rwanda mu bikorwa byo gukumira icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, kandi ngo hazanavugururwa gahunda yo kurwanya imirire mibi mu bana.

Yagize ati ''Imirimo Minisiteri y'Ubuzima ikora mu Rwanda kuri ubu mu rwego rwo kwirinda ko Ebola yakwambukiranya imipaka, turayishyigikiye. Ariko na none dukorana n'inzego z'ubuyobozi za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kugira ngo bitegure, birinde ko Ebora yabageraho mu ngo zabo. Na ho ku bijyanye no  kurinda imirire mibi mu bana, ubu turimo kuvugurura gahunda yo kurwanya imirire mibi mu bana, kandi turenda kuyitangiza.''

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba yavuze ko hari ingamba zafashwe mu gukumira icyorezo cya Ebola kugira ngo ibikorerwa mu bihugu byombi bidahungabanywa n'icyo cyorezo.

Ati ''Bigendanye n'ibiganiro tumaze iminsi tugirana n'abayobozi ba DRC, twaganiriye ku buryo bagiye kudufasha kugira ngo ingamba twafashe zo kugira ngo icyorezo gihagarare ariko tunagikumire kwinjira iwacu, cyane cyane dukora ku mupaka wacu kugira ngo ubucuruzi buhakorerwa bukoranwe isuku, ababukora batambukana indwara cyangwa ngo bayandurire aho ngaho.''

Banki y'Isi itangaza ko yamaze gutanga miliyoni 300 z'amadolari y'Amerika muri RDC mu kurwanya icyorezo cya Ebola.

Mu bijyanye na gahunda yo kurwanya imirire mibi mu bana, mu Rwanda hamaze umwaka hatangijwe iyo gahunda aho Banki y'Isi itangaza ko yatanze inkunga ya miliyoni 70 z'amadolari y'Amerika.

John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage