AGEZWEHO

  • Burera: Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...
  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...

Bamwe mu bagize ihuriro ry'inteko zishinga amategeko basuye inteko y'u Rwanda

Yanditswe Jan, 24 2018 22:52 PM | 4,165 Views



Perezida wa Sena Bernard Makuza aratangaza ko amategeko yose atorwa n'inteko nshingamategeko y'u Rwanda agamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage harimo n'urwego rw'ubuzima. Ibi yabitangaje mu gihe yakiraga itsinda ry'abagize ihuriro ry'inteko zishinga amategeko (Inter Parliamentary Union) bari mu ruzinduko mu Rwanda.

Mu biganiro iri tsinda ry'abagize ihuriro ry'inteko nshingamategeko (Inter Parliamentary Union) ku bijyanye n'ubuzima bagiranye n' abafatanyabikorwa batandukanye mu nzego z'ubuzima, abagize iri tsinda bavuze ko uru rugendo shuri bajemo mu Rwanda ari uko iki gihugu bya mbere ku isi byagaragaje umusaruro ushimishije mu kugera ku ntego z' ikinyagihumbi (MDGs) mu bijyanye n' ubuzima harimo inkingi ya 4 n' iya 5. 

Professor Dr. Habibe Millat ukuriye iri tsinda uturutse mu nteko nshingamategeko ya Bangladesh abisobanura agira ati, "Twishimiye kubona ko imfu z'ababyeyi ndetse n'abana babo zagabanyutse cyane muri kino gihugu kurusha henshi bivuze ko hari politiki y' ubuzima ihamye . Bangladesh ifite byinshi ihuriyeho n' u Rwanda kuko natwe twatakaje abantu bagera kuri miriyo 3 mu myaka ya za 70 namwe hano mugatakaza abagera kuri miriyoni imwe mu myaka 23 ishize. Twebwe nka IPU turagira ngo ibihugu by' ibinyamuryango birushao gufatanya.

Mu kiganiro yatanze, umunyamabanga wa Leta muri ministeri y’ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi, yerekanye uruhare rw’ubuyobozi bukuru bw’igihugu mu gushyiraho gahunda nka  Mutuelle de Santé,  Girinka n' izindi byagize uruhare kuri benshi mu baturage mu kugira ubuzima bwiza hakiyongereho  kubegereza serivisi z' ubuvuzi. 

Perezida wa Sena Hon. Bernard Makuza wagiranye ibiganiro byihariye n'iri tsinda rya IPU yavuzeko kimwe n'izindi nzego urwego rw'ubuzima ruri mubih abwa agaciro gakomeye mu mirimo y'inteko nshingamategeko y' u Rwanda. Yagize ati, "Ubuuzima ni kimwe mubyo dushyira imbere kuko udafite abaturage bafite ubuzima bwiza n'iterambere ntiwarigeraho bityo rero inteko nshingamategeko mu bufatanye n'iri huriro rigizwe n'abagize inteko nshingamategeko ku isi dukora umurimo wo gushyiraho amategeko anogeye urwego rw' ubuzima ni natwe dutora ingengo y'imari tukanagenzura ibikorwa bya guverinoma muri gahunda y'ubuzima tukabigenzura kugira ngo zigera ku ntego yo igamijwe yo kuzamura urwego rw' ubuzima."

Abandi bafatanyabikorwa bitabiriye ibi biganiro harimo inzego za leta ndetse n'imiryango mpuzamahanga bemeje ko uruhare rw'inteko nshingamategeko ari ngombwa mu kuzamura urwego rw'ubuzima hashingiwe ibimenyetso bishingiye ku bushakashatsi.

Mbere yo kubonana na Perezida wa sena, iri tsinda rya IPU ryagiranye  na Perezida w' inteko umutwe w'abadepite Hon. Mukabalisa Donatille wabijeje ubufatanye mu mirimo yabo ndetse no gusangiza inararibonye muri uru ruzinduko shuli ndetse na nyuma yaho.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage