AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

Abitabiriye inama ya UPA bashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera

Yanditswe Mar, 10 2022 16:36 PM | 38,030 Views



Abitabiriye inama ya komite nshingwabikorwa y'ihuriro ry'Inteko zishinga amategeko nyafurika irimo kubera mu Rwanda, bagaragaje ko ibihugu bikwiye kwimakaza imiyoborere myiza mu kuzamura iterambere n'imibereho by'abatuye Afurika.

Abagize inteko ishinga amategeko 120 barimo abadepite n'abasenateri bo mu bihugu 41 bya Afurika n ibo bitabiriye iyi nama ibaye ku nshuro ya 77.

Babanje gufata umunota wo kunamira abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Perezida wa komite nshingwabikorwa y'ihuriro ry'inteko zishinga amategeko muri Afurika Mohamed Ali Houmed yashimye intambwe u Rwanda rukomeje gutera mu kwiyubaka.

Yagize ati « Ibihe bibabaje u Rwanda rwanyuzemo mu gihe gito gishize, byababaje imitima y'Abanyafurika bose, iyo hari ahavutse ibibazo, bamwe bakabura ubumuntu, bifuza gushyira imbere amoko, kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi bifasha mu kugira ubwenge no gushyira mu gaciro, bigatuma abantu bumva ko ibyabaye mu Rwanda bidakwiye kuzongera kubaho ukundi. Hano i Kigali mu Rwanda aho twaje muri iyi nama, kuri twe ni urugero rw'abaturage bashoboye kubaka ejo hazaza habo heza, kdi bafite umuhate wo kurwanya inzitizi zose bahura nazo mu nzira y'iterambere ryabo. »

Abagize iri huriro bateranye mu gihe muri bimwe mu bihugu bya Afurika hari ibibazo by'imiyoborere n'ibikorwa by'iterabwoba bigira ingaruka ku buzima bw'abaturage.

Yagize ati « Abaturage baba bagomba kwinjizwa mu birebana n'ubuzima bw'igihugu, iyo bidakozwe gutyo usanga hari aho biba intandaro y'uburakari, ibyo rero nibyo tugomba kwirinda.Tugomba guharanira ko habaho demukarasi nyakuri, abaturage bakagira uruhare mu miyoborere y'igihugu cyabo, kandi abayobozi bakamenya ko hari ibyo bagomba gukorera abaturage. Dufite gahunda yo gutegura inama kuri demukarasi muri Afurika, demukarasi, ni ubuyobozi abaturage bagizemo uruhare, nk'abahagarariye abaturage, iki kibazo twiteguye kukiganiraho. Mu gihe hari imiyoborere myiza na democratie byafasha kdi mu guhangana n'ibikorwa by'iterabwoba. »

Senateur Prof. Nora Daduut witabiriye iyi nama aturutse mu gihugu cya Nigeria avuga ko iyo nta mutekano uhari bigira ingaruka zikomeye ku baturage.

Ati « Dukomeje kugerwaho n'ibitero bikomeye by'abo mu mitwe y'iterabwoba, ibyo bituma tubaho tudatekanye,abagore ni bo bagirwaho ingaruka nyinshi n'ibyo bitero kuko akenshi ari bo baba bari mu ngo n'abana, abenshi bakahasiga ubuzima, nk'Abanyafurika, dukwiye kugira icyo dukora. Tugomba gushyira kamwe kandi tugakundana, tuzirikana ko twaremwe n'Imana, ntawe ufite uburenganzira bwo kwambura ubuzima mugenzi we. »

Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille yagaragaje ko ingingo zizaganirwaho muri iyi minsi 2 ari ingenzi ku buzima n'imibereho by'abaturage ba Afurika.

Ati « Inama yo kuri uru rwego, ni umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma, tugakura isomo mu bihe byashize, kugira ngo dutegure aheza twifuriza umugabane wacu, ndetse n'abandi bazaza nyuma. Ni umwanya mwiza wo kurebera hamwe kandi uruhare  nk'abahagarariye abaturage twagira mu  kubafasha kubona ibyo bifuza ndetse n'uruhare twagira mw'iterambere rirambye ry'umugabane wacu. Bimwe mu byo tuzaganiraho harimo ibirebana n'imiyoborere myiza, ibyo twakora muri ibi bihe by'icyorezo ndetse na nyuma yaho, ibijyanye no kuzahura ubukungu ndetse n'ishyirwa mu bikora ry'amasezerano ashyiraho isoko rusange ry'Afurika. »

Abitabiriye bazasura ibikorwa birimo Umudugudu w'Icyitegererezo wa Karama, Ingoro ndangamateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside ndetse na Isange One Stop Center.

Ihuriro ry' inteko zishinga amategeko nyafurika ryashinzwe mu mwaka w'1976 i Abidjan muri Cote d'Ivoire ari na ho rifite icyicaro gikuru. Inama ya Komite nshingwabikorwa y'iri huriro iba buri myaka 2, iyaherukaga ikaba yarabereye mu gihugu cya Djibouti.



Carine UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2