AGEZWEHO

  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...
  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...

Minisitiri w’Ingabo yasabye Indangamirwa gusigasira ubumwe n’ubwiyunge

Yanditswe Jun, 26 2019 22:28 PM | 2,853 Views



Minisitiri w'Ingabo, Jenerali Majoro  Murasira Albert yasabye urubyiruko rugizwe n'abanyeshuri biga mu Rwanda no mu mahanga kurushaho gusigasira ubumwe n'ubwiyunge Igihugu cyimirije imbere, kandi bakarushaho gutekereza icyateza imbere u Rwanda.

Ibi yabivugiye i Gabiro mu Kigo cy’imyitozo cya Gisirikare, mu Karere ka Gatsibo, ubwo yatangizaga ku  mugaragaro icyiciro cya 12 cy'Itorero Indangamirwa rigizwe n'abanyeshuri biga mu Rwanda no mu mahanga.

Jenerali Majoro Murasira watangije iri torero ku mugaragaro, yavuze ko urubyiruko rukwiye guhora rutekereza aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze, ibyo  bikaruha imbaraga zo kurushaho guharanira icyaruteza imbere.

Yavuze ko izi ntore z’Indangamirwa zitezweho umusanzu ukomeye mu gusigarira ubumwe bw’Abanyarwanda, kandi ngo gusenyera umugozi umwe ni imwe mu ntwaro zizabafasha kugera kuri iyo ntego.

Uretse amasomo ajyanye n’amateka ndetse n’ay’uburere mboneragihugu bijyana n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, abitabiriye iri torero bazahabwa n’ubumenyi bwihariye bujyanye n’ibya gisirikare aho buzaba buri ku ijanisha rya 65%.

Intore z’indangamirwa 620 ni zo zimaze kugera I Gabiro, bikaba byotezwe ko abazatozwa muri rusange bazaba bangana na 700. Biteganyijwe ko iri torero ryatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri rizasozwa ku itariki 7 Kanama uyu mwaka.

                                                Minisitiri w'Ingabo, Jenerali Majoro Murasira Albert

Inkuru ya Valens NIYONKURU




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage