AGEZWEHO

  • Prince Kiiiz yasezeye muri Country Records – Soma inkuru...
  • Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Ntara ya Nampula – Soma inkuru...

Abimukira basaga 8.500 bapfiriye mu nzira mu 2023

Yanditswe Mar, 06 2024 16:56 PM | 80,196 Views



Abimukira 8.565 bapfiriye mu nzira bajya mu bihugu bitandukanye gushaka ubuhungiro mu mwaka wa 2023 ku Isi yose. Ni izamuka rya 20% ugereranyije n’umwaka wa 2022.

Mu bapfuye hari abarohamye mu Nyanja bagerageza kwambuka bagana mu bihugu bifuza kujya gushakiramo ubuzima n'abakoze impanuka.

Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Abimukira, IOM, utangaza ko hakwiye kugira igikorwa mu maguru mashya mu gukumira izi mpfu.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa IOM, Ugochi Daniels, yavuze ko buri wese utakaje ubuzima ari akaga kaba kagwiriye imiryango n’Isi.

Ati “Iyi mibare iteye ubwoba yashyizwe hamwe binyuze mu Kigo gikusanya amakuru ku bimukira ‘Missing Migrants Project’ iratwibutsa ko tugomba gufata ingamba zikomeye mu guharanira ko mu myaka 10 iri imbere abantu batazongera gushyira ubuzima bwabo mu kaga, bajya gushaka ubuzima ahandi.’’

Inyanja ya Méditerranée iracyari imbere nk’inzira igwamo ndetse ikaburiramo abimukira benshi, aho bagera ku 3.129. Uyu mubare w’impfu ni we munini wagaragaye kuva mu 2017.

Kuva mu 2014 kugera mu 2024, abimukira 63.000 barapfuye, abandi baburirwa irengera bagerageza kwambuka bajya gushaka ubuhungiro.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2