AGEZWEHO

  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...
  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...

Abakuze bigishijwe gusoma no kwandika bashimye leta kuko byabagiriye akamaro gakomeye

Yanditswe Jan, 11 2022 17:59 PM | 16,917 Views



Hari bamwe mu baturage bavuga ko ibyakozwe na leta y’u Rwanda mu gushishikariza kwiga byibura bakamenya gusoma no kwandika, byatanze umusaruro kuko ubu kubona utazi gusoma no kwandika bigoye.

Mukangabe Speciose umubyeyi utuye mu Murenge wa Nduba mu Mujyi wa Kigali avuga ko atigeze agira amahirwe yo kwiga ngo amenye gusoma no kwandika, ariko nyuma yo kwiga byamugiriye umumaro.

Nubwo atize abyuka saa kumi n’imwe za mu gitondo ajyanye umwuzukuru we ufite ubumuga ku ishuri, ibi abikora kuko yifuza ko umwuzukuru we azagirire igihugu akamaro.

Nyaminani Claude w’imyaka 47 utuye i Rulindo na we ntazi gusoma no kwandika, asaba abameze nkawe guharanira kubimenya ariko by’umwihariko bakajyana abana ku ishuri kuko ubu byoroshye.

Haba abatazi gusoma no kwandika n’abandi babizi, bahuriza ku gushima ibyo leta yakoze kugira ngo umubare w’abatazi gusoma no kwandika ugabanuke kandi koko ibi bigenda bigerwaho.

Dr Jean Francois Munyakayanza, impuguke mu burezi avuga ko kugira umubare munini w’abantu bize ku kigero runaka, bifasha mu iterambere ry’igihugu muri rusange no mu mibereho myiza y’abaturage by’umwihariko.

Iyi minisiteri kandi isaba abakuze kwitabira aya masomero, ndetse no kohereza abana ku ishuri ku gihe kugirango hirindwe ko bageza imyaka y’ubukure batarabona uburezi bw'ibanze.

Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage DHS bugaragaza ko umubare w’abagore bari hagati y’imyaka 15 na 49 batazi gusoma no kwandika wagabanutse ukava kuri 12% mu mwaka wa 2015, ukagera ku  9% mu mwaka wa 2021, naho umubare w’abagabo wavuye ku 9% ugera kuri  7%.

Ubu bushakashatsi kandi bwerekana ko abagore barangije amashuri yisumbuye na Kaminuza biganje mu bice by’imijyi aho bari ku ijanisha rya 29% mu Mujyi wa Kigali, Intara y’Amajyepfo ikaba ariyo ifite ijanisha rito rya 8%, Amajyaruguru n’Uburengerazuba bagiye bafite 9%.


Fiston Felix Habineza




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage