AGEZWEHO

  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...
  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...

Abaregera indishyi bakomeje kwiyongera mu rubanza rwa Nsabimana wiyise Sankara

Yanditswe Jan, 28 2020 10:07 AM | 5,437 Views



Urukiko Rukuru urugereko rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka rukorera mu Karere ka Nyanza rwasubukuye urubanza rurengwamo Nsabimana Callixte wiyise Sankara wahoze ari umuvugizi w'inyeshyamba za FLN ku byaha 17akurikiranweho n'ubushinjacyaha.

Nsabimana Callixte wiyise Sankara ku nshuro ya kabiri yemereye urukiko rukuru ibyaha 17 aregwa anabisabira imbabazi.

Ni ibyaha yemereye urukiko rukuru ] yakoreye ku butaka bw'u Rwanda no hanze yarwo.

Iburanisha ry'uyu munsi ryatangiye risa nk'iritinzeho gato nyuma y'uko hagaragaye Me Yussouf Ndutiye na we watanze ikirego asaba indishyi z'akababaro kuko tariki 15 Ukuboza 2018, ubwo we na bagenzi be bavaga mu Karere ka Rusizi berekeza i Kigali, inyeshyamba za FLN zabategeye mu ishyamba rya Nyungwe mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe zimutwikira imodoka yo mu bwoko bwa Volkswagen Golf zikanatwara bunyago abo bari kumwe.

Icyumba cy'iburanisha uyu munsi cyari kiganjemo abaturage benshi baregeye indishyi z'akababaro batewe n'ibitero by'inyeshyamba za FLN zagiye zigaba ku butaka bw'u Rwanda bihe bitandukanye.

Sosiyete zitwara abantu zirimo Omega na Alpha zagaragaye mu rukiko aho zaje kuregera indishyi z'akababaro ku modoka zazo zatwitswe mu bitero byagabwe ku butaka bw'u Rwanda tariki ya 15 Ukuboza 2018 mu ishyamba rya Nyungwe.

Omega iraregera indishyi imodoka za Coaster 2 mu gihe Alpha iregera indishyi imodoka ya Coaster 1 zose zatwitswe kuri iyo tariki.

Ubushinjacyaha bwagarutse mu mizi ibimenyetso ku bindi bya buri cyaha uko ari 17 byose Nsabimana Callixte akurikiranweho.

Icyaha cyafashe umwanya munini mu iburanisha ry'uyu munsi, ni icyaha cyo kurema umutwe w'ingabo utemewe.

Aha ubushinjacyaha bwakomoje ku iremwa ry'umutwe w'ingabo witwa FLN wari warashyizweho n'impuzamashyaka rya MRCD, umutwe washyizweho ugamije kugaba ibitero ku butaka bw'u Rwanda.

Bwagaragarije urukiko  amatangazo yashyizweho umukono n'abayobozi ba MRCD ndetse na Nsabimana Callixte ubwe akayasinyaho, yashishikarizaga Abanyarwanda kwanga ubutegetsi buriho.

Urugero ni itangazo ryashyizweho umukono na Nsabimana Callixte tariki ya 15 Nyakanga 2018, ryakanguriraga abaturage baba ababa mu Rwanda ndetse no hanze kwamagana ndetse no kurwanya ubutsegetsi buriho mu Rwanda ndetse akanasebereza mu ruhame Perezida wa Repubulika.

Irindi tangazo ryagaragajwe n'ubushinjacyaha muri uru urubanza ni irya tariki ya 19 Werurwe 2019 ryashyizweho umukono n'ubundi na Nsabimana Callixte, ryigambaga ibitero byagabwe ku butaka bw'u Rwanda ndetse bikanigarurira ibice bitandukanye by'amajyepfo n'uburengerazuba bikozwe n'inyeshyamba yari abereye umuvugizi.

Aha ubushinjacyaha bwanagaragaje ko izi nyeshyamba zibicishije muri iri tangazo, zateraga ubwoba abaturage b'u Rwanda ndetse n'abanyamahanga b'abakerarugendo basuraga cyane cyane Parike ya Nyungwe bwo kutisanzurira mu bice izi nyeshyamba zabeshyaga ko zigaruriye.

Bwavuze kandi ko Nsabimana Callixte wiyise Major Sankara yumvikanye ku bitangazamakuru mpuzamahanga bikomeye birimo Ijwi rya Amerika, BBC ndetse akanifashisha Youtobe mu bikorwa izi nyeshyamba zakoreraga ku butaka bw'u Rwanda mu gihungabamya umutekano.

Ku bimenyetso bigize icyaha cyo kurema umutwe w'ingabo utemewe, ubushinjacyaha bwagaragaje kandi ko Nsabimana Callixte yashakiraga abarwanyi batandukanye uyu mutwe yari abereye umuvugizi ndetse no kubashakira inkunga y'ibikoresho.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje buri kimenyetso ku bitero byahitanye ubuzima bw'abaturage byagabwe ku matariki atandukanye byagabwe ku butaka bw'u Rwanda.

Nsabimana yemeye ibyaha asaba imbabazi

Nyuma y'umwanya ubushinjacyaha bwahawe urangiye, urukiko rwahaye Nsabimana Callixte umwanya kwiregura ku byaha byose aregwa uko ari 17 byose. Mu gutangira yashimiye uburyo yafashwemo ubwo yari akimara gutabwa muri yombi maze ashimangira ko ntacyo yashinza Leta y'u Rwanda ku imibereho myiza abayemo muri gereza.

Yahise yemerera urukiko ibyaha byose ashinjwa uko ari 17 anabisabira imbabazi.

Urukiko rwamusabye kwihuta mu magambo mu kwiregura icyaha ku kindi ashinjwa maze Nsabimana Callixte abimburira ku cyaha cyo kurema umutwe w'ingabo utemewe wa FLN yari abereye umuvugizi.

Mu mvugo ye ryatangiye asa nk'uwumvikanisha ko atemera ishingwa rya FLN nk'uko bisobanurwa n'ubushinjacyaha muri dosiye y'ibyaha akurikiranweho.

Nsabimana  yavuze  ko FLN yashinzwe n'ishyaka rya CNRD Ihumure ryari rimaze kwitandukanya na FDLR tariki ya 6 Kamena 2016 rivukira Rutshuru muri RDC riyoborwa na Ndagijimana Laurent uzwi ku izina rya General Irategeka Wilson.

Iri shyaka rishingwa ngo ryahise rishyiraho umutwe w'ingabo ari wo wa FLN ngo binyuranye n’iby'ubushinjacyaha buvuga ko FLN yashinzwe n'impuzamashyaka MRCD.

Aha Nsabimana Callixte yagaragarije urukiko ko uyu mutwe w'ingabo wa FLN ushingwa we yari komiseri wari ushinzwe itumanaho n'itangazamakuru mu mutwe wa RNC wa Kayumba Nyamwasa muri Afurika y'Epfo.

Taliki ya 4 Nyakanga 2017, Nsabimana Callixte yagaragarije urukiko ko ishyaka CNRD Ubwiyunge na CDR ihumure ya Paul Rusesabagina bahuriye Lusaka muri Zambiya mu mugambi wo gushyiraho impuzamashyaka MRCD, kandi ngo iki gihe we yari akiri komisero ashinzwe itangazamakuru n'itumanaho muri RNC.

Nsabimana yabwiye urukiko ko taliki ya ya 28 Ukwakira 2017, we ndetse n'abandi bantu bake biyomoye ku  mutwe w’iterabwoba wa RNC bashinga ishyaka ryabo ryiswe RRM rigizwe n'abanyamuryango umunani gusa maze Nsabimana Callixte aba Perezida  w'iri shyaka.

RRM ishyaka rya Nsabimana Callixte yagaragarije urukiko ko ryinjiye muri MRCD taliki ya 18 Werurwe 2018 nyuma yo kugirana inama za Online  yahuje iri shyaka ndetse n'abayobozi ba MRCD bituma Nsabimana Callixte agirwa Visi Perezida wa Kabiri nyuma ya Irategeka Wilson.

Nsabimana Callixte yabwiye urukiko ko yabaye umuvugizi wa FLN tariki ya 15 Nyakanga 2018.

Ku bitero byagabwe ku butaka bw'u Rwanda mu matariki atandukanye, Nsabimana yabwiye urukiko ko iki cyaha atakibazwa kuko yabaye umuvugizi wa FLN ibi bitero byararangiye kubagwa.

Kuri ibi bitero yabwiye urukiko ko umugambi wo kubigaba ku butaka bw'u Rwanda wazanywe na Sinayobye Bernabe wari Chef d'Etat Major wakomokaga mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro mu cyari Komine Nshiri.Uwo mugambi yagejeje ku bayobozi b'imitwe y'ingabo yakoreraga mu bice bitandukanye bya Congo Kinshasa mu mwaka wa 2017.

Ngo nyuma y'uyu umugambi habayeho gukusanya amafaranga n'ibikoresho maze Paul Rusesabagina ahita yemera inkunga ya Miliyoni imwe y'amadorari azatuma umugambi wo gutera urwanda ugerweho.

Nsabimana Callixte yagaragaje ko igitero cya mbere cya tariki ya 19 ishyira 20 z'ukwezi kwa Gatandatu 2018 ku butaka bw'u Rwanda cyagabwe Nyaruguru, ngo inyeshyamba zahawe umwanya na bamwe mu basirikare b'uburundi mu ntara ya Cibitoke zambukira mu Kibira maze batera Nyabimata muri ayo matariki.

Nsabimana  yabwiye urukiko ko kuba yaragizwe umuvugizi ngo ni uko bari bamuziho ubucakura mu by'itangazamakuru kuko yanabanje gukora kuri Radio itahuka ya RNC.

Yemereye urukiko ko ibitero byose byagabwe atabizi. Yaje kuba umuvugizi ngo agaragarize amahanga ko hari Abanyarwanda batangiye kugaba ibitero ku butaka bw'u Rwanda bitewe ngo n'ubutegetsi bubi. Aha ngo akimara kugirwa umuvugizi w'igisirikare cy'izi nyeshyamba yahise ahabwa ipeti rya majoro.

Urukiko rwasubitse iburanisha ry'uyu munsi maze rutangaza ko uru rubanza ruzasubukurwa Tariki ya 31 Werurwe 2020 saa mbiri n'igice.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage