Yanditswe Apr, 16 2024 17:58 PM | 97,256 Views
Abafite
ibinyabiziga by’umwihariko abatwara abantu kuri moto bakomeje gutaka izamuka
rikabije ry’ibiciro by’ubwishingizi, ndetse basaba inzego zibishinzwe kugira
icyo zikora ngo bigabanuke.
Ibi babivuga mu gihe Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, iheruka gutangaza ko inzego zibishinzwe zirimo kuvugurura itegeko rigenga ubwishingizi n’ibiciro byabwo.
Hakizimana Viateur umaze imyaka hafi 15 akora umurimo wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto, avuga ko nta mpanuka idasanzwe arakora kuva yawutangira, bisobanuye ko ntaho arahurira no kwishyurwa na assurance n’ubwo atanga umusanzu wayo buri mwaka.
Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 45 avuga ko uko imyaka igenda ishira ari ko ibiciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira.
Polisi y’Igihugu ivuga ko nibura buri munsi haba impanuka za moto zishobora kugera kuri 15 mu Gihugu hose, aho muri rusange moto n’amagare byihariye hejuru ya 50 by’impanuka zose ziba buri mwaka.
Abamotari ntibahwemye kugaragaza ko babangamiwe n’ibiciro biri hejuru by’ubwishingizi, ariko nanone ba nyir’ibigo bibutanga bagasubiza ko impanuka zituruka ku bamotari zibateza ibihombo.
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Ibigo bitanga Ubwishingizi mu Rwanda (ASSAR) ntacyo buratangariza umunyamakuru wa RBA ku murongo wahawe ibijyanye n’ikiguzi cy’ubwishingizi gikomeje kwiyongera.
John Rwangombwa, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, ari na yo ifite mu nshingano ibigo by’ubwishingizi, aherutse gutangaza ko itegeko rivuguruye ku bijyanye n’ubwishingizi rigeze kure rinozwa.
Bimwe mu bibazo byari byugarije abamotari byarakemuwe harimo imisoro bakwaga n’amakoperative yabo, amwe yari aya baringa akaba yaravanyweho.
Kugabanya ibiciro by’ubwishingizi byafasha aba bamotari kubasha kwigondera ikiguzi cy’ubuzima cyihagazeho muri iki gihe ndetse bakabasha no gutunga imiryango yabo nta nkomyi.
Jean Claude Mutuyeyezu
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru