Yanditswe Sep, 30 2021 20:02 PM | 23,569 Views
Bamwe mu bafite virus itera SIDA bavuga ko gufata imiti neza byatumye bagabanya virus mu mubiri bakaba bageze ku rwego rwo kutanduza, bakaba bashima Leta ibaha imiti nta kiguzi, ibintu bibatera imbaraga zo guharanira kubaho no gukora ngo biteze imbere.
Umugabo n'umugore bo mu Karere ka Gasabo bamaze imyaka 3 n'igice bubatse urugo, bavuga ko bashakanye umwe yaranduye virus itera Sida undi ntayo afite.
Kimwe n'umusore uvuga ko yavukanye virus itera Sida bahuriza ku kamaro gakomeye ko gufata imiti, virus zikagabanuka mu mubiri.
Umwe yagize ati "Iyo isaha igeze, mfata umuti ku gihe, sindohoka sinshobora no kubyibagirwa, iyo nagiye ahandi hano, ngendana imiti mu isakoshi. Buri mezi 3 ndipimisha bakandebera aho virus zigeze, bagasanga zaragabanutse. Nta burwayi ngira budasanzwe, umwana wanjye n'umugabo wanjye bose ni bazima. Nshimira Minisante idufasha kubona imiti ku gihe, batwitaho, akazi kose ndagakora, mfite imbaraga zihagije mu mubiri, urugo rwacu ruteye imbere."
Undi ati "Ndi umusore w'imyaka 26, navukanye VIH, urugendo rwari rurerure, ku bw'ubufasha bwa leta, nabashije kubaho neza, mfata imiti neza, ngeze ku rwego kuba virus zaragabanutse mu mubiri, nshishikariza abandi gufata imiti neza, bityo bakagira ubuzima bwiza, bakiteza imbere, niyemeje gukomeza gufata imiti neza, sinzasubira inyuma."
Urugaga rw'abafite virus itera SIDA mu Rwanda RRP+ rwatangije gahunda igamije gushishikariza umuntu ufite Virus itera Sida kuba uwagabanije virus itera Sida bityo akaba utanduza virus itera SIDA.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RRP+, Sage Semafara avuga ko ikigamijwe ari ugufasha abafite virus itera SIDA kumva ko kuyigabanya mu maraso, ari ibintu bishoboka.
Ati "Byagaragaye mu bushakashatsi ko iyo umuntu afata imiti neza ya VIH ashobora kugera ku kigero virus zigabanuka mu maraso bapima icyo bita charge viral bagasanga iri munsi ya 20 muri ml y'amaraso, ni ukuvuga ko uwo muntu aba afite amahirwe 100% yo kutanduza. Kugabanya kuri ubwo buryo bituma akato umuntu yiha cyangwa abantu bamuha karangira, ikindi bifasha abatabona imbaraga zo kwipimisha barabikora kuko bazi ko bazafata imiti neza, virus zikagabanuka, byongera amahirwe yo kubaho neza ku bafite virus itera SIDA."
Semafara avuga kandi ko mu Rwanda 91% by'abafata imiti igabanya ubukana bwa virus itera SIDA bamaze kugabanya virus mu maraso zigera munsi ya 200.
Dr. Janvier Serumondo, umukozi mu Ishami rishinzwe kurwanya viirus itera SIDA muri RBC avuga ko gufata imiti neza ari cyo gisubizo kirambye ku muntu ufite virus itera SIDA n' igihugu muri rusange.
Ati " Niba uri umugabo ubana n'umugore wawe neza, mushobora kubyara, murakomeza mubane mutanduzanya mubyare abana bazima. Ku muryango nyarwanda muri rusange ubwandu buragabanuka bikazadufasha kugabanya ubwandu muri rusange, niba twari kuri 3% bikagabanuka, bitewe nuko abantu badakomeza kwandura kurushaho."
Gahunda ya U=U Undetectable=Untransmittable) yashyizweho n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rirwanya SIDA (UNAIDS) u Rwanda rwayitangirije ku Kigo Nderabuzima cya Remera mu Karere ka Gasabo ahabarurwa abantu 3591 bahafatira imiti igabanya ubukana bwa virus itera SIDA. Muri bo abo virus zagabanutse mu maraso yabo bagera kuri 98%.
Kugeza ubu abafite virus itera Sida bibumbiye mu rugaga RRP+ barenga ibihumbi 140.
Ubushakashatsi ku bijyanye n'icyorezo cya virus itera SIDA bwa RPHIA bwo mu mwaka wa 2019 bwagaragaje ko mu Mujyi wa Kigali, kugabanya ingano ya virus itera mu maraso biri ku kigero cya 77,4%.
Carine UMUTONI
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru