AGEZWEHO

  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...
  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...

Abagore b'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma 15 basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Yanditswe Jun, 24 2022 20:45 PM | 113,285 Views



Abafasha b'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bagera kuri 15 bitabiriye inama ya CHOGM basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Minisiteri y'ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu, ivuga ko inama y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma bahuriye mu muryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza irimo kubera mu Rwanda izatuma hari benshi mu banyamahanga bazarushaho kumenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

 Aba bafasha b'abakuru b'ibihugu na za guverinoma bo mu bihugu bihuriye mu muryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza bakigera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamiye imibiri isaga ibihumbi 250 ishyinguye kuri uru rwibutso ndetse banashyira indabo ku mva bashyinguyemo mu rwego rwo guha icyubahiro abishwe bazize uko bavutse.

Minisitiri w'ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene umwe mu bari baherekeje aba bashyitsi yavuze ko muri iki gihe u Rwanda rwakiriye Inama y'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bahuriye mu muryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza, abashyitsi benshi baba bifuza kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi bikaba bifasha u Rwanda ku musanzu abamaze gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu kuyikumira no guca umuco wo kudahana.

Aba bafasha b'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, banatanze ubutumwa butandukanye biciye mu nyandiko. 

Aho ubu butumwa bwibanze ku kwimakaza urukundo, no gukomeza kwamagana ko Jenoside yakongera ikaba ahariho hose. Aba bafasha b'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma baturutse mu bihugu bitandukanye birimo, Jamaica, Lesotho, Maldives, Botswana, Sri-lanka, Cameron na  Seychelles.


Kwizera John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage