AGEZWEHO

  • USA: Kaminuza ya Leta ya California yibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...
  • Gicumbi: Imiryango yasenyewe n’ibiza mu 2023 yatujwe mu Mudugudu wa Kaniga – Soma inkuru...

Abadepite basabye ibisobanuro Ikigega BDF ku gutinda guha amafaranga ibigo by'imari

Yanditswe May, 09 2024 18:05 PM | 181,687 Views



Kuri uyu wa Kane Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’Ikigega BDF bitabye Komisiyo y'Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'imari n'umutungo by'igihugu PAC kubera amakosa y’imicungire mibi yagaragaye muri raporo y'umugenzuzi mukuru w’imari ya leta.

Ubuyobozi bw'Ikigega cya Leta gitera inkunga imishinga y'ishoramari BDF, bwatanze ibisobanuro ku kibazo cy'inguzanyo zitishyurwa neza zibarirwa kuri 32%, ibi bipimo bikaba birengaho 5% ugereramihe n'uko Banki Nkuru y'Igihugu yabiteganyije.

BDF kandi yananenzwe gutinda guha amafaranga ibigo by'imari n'abandi bayakenera.

Umuyobozi Mukuru wa BDF Vincent Munyeshyaka avuga ko bimwe muri ibyo bibazo n'ibindi bikigaragara mu kigo ayobora bikomoka ku ntege nke zifitanye isano n'abakozi badahagije, ikoranabuhanga bakoresha ritajyanye n'igihe ariko byose ngo bigiye guhabwa undi murongo.

Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta avuga ko BDF itashoboye kugaruza inguzanyo zibarirwa muri miliyari 3 na miliyoni 570, itanga inkunga zingana na miliyoni 411 ku mishinga isa na baringa.

Abandi bitabye PAC ni abayobozi n'abakozi ba Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda MINICOM, ku bibazo birimo ibihombo bikomoka ku igurisha n'ikodesha ry'ibyanya byahariwe inganda aho Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta agaragaza ko iyi Minisiteri itashoboye kugaruza miliyoni 922Frw zari kuva mu ikodeshagurisha ry'ibibanza n'asaga miliyari imwe n'igice yagombaga kuva mu igurishwa ry'ubutaka.

Umunyamabanga uhoraho muri iyi minisiteri Niwenshuti Richard avuga ko hafashwe ingamba zitandukanye mu kuziba ibyo byuho, harimo no gushaka ba rwiyemezamirimo bafatanya na Leta muri iyo gahunda.

Abadepite banagarutse ku kibazo cy'abaturage batinda guhabwa ingurane ku mitungo y'ahaba haguriwe ibikorwa byagenewe inganda, Niwenshuti Richard avuga ko bonyine badashobora guhita bakibonera igisubizo.

Mu bindi byatumye MINICOM yitaba PAC harimo ikibazo cy'ububiko bw'ibikomoka kuri peteroli bufite icyuho kigera kuri 65% ugereranije n'intego guverinoma yari yihaye bitarenze uyu mwaka wa 2024.

Aha MINICOM yavuze ko yatangiye gusana ibigega byose byari byarangiritse, ariko ngo hagiye gushyirwaho ububiko bushya ahitwa Rugende mu Karere ka Gasabo, aho Leta izatanga ingurane ku butaka n'ibikorwa bizashyirwaho ubwo bubiko bw'ibikomoka kuri peteroli, akazi gasigaye kagakorwa na ba rwiyemezamirimo bazaba babishishikarijwe.



Jean-Paul MANIRAHO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Gen Mubarakh Muganga yagiriye uruzinduko muri Jordanie (Amafoto)