AGEZWEHO

  • Burera: Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...
  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...

Abadepite 5 batangije umushinga w'itegeko rigena uburyo Inteko igenzura Guverinoma

Yanditswe Oct, 18 2021 09:46 AM | 51,248 Views



Itsinda ry'abadepite 5 mu Nteko Ishinga amategeko ryatangije umushinga w'itegeko ngenga rigena ibigomba gukurikizwa mu kumenya no kugenzura ibikorwa bya guverinoma. 

Bavuga ko ibibazo bigaragara mu itegeko ngenga rikoreshwa kugeza ubu ari byo byabateye gutangiza uyu mushinga. 

Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite Edda Mukabagwiza ukuriye iri tsinda avuga ko kugeza ubu, Itegeko rigena uburyo Inteko imenya kandi ikagenzura 

ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma rimaze imyaka irenga cumi n’itanu rishyizweho, bikaba bikwiye ko 

rivugururwa. Avuga ko ari kugira ngo iryo tegeko rihuzwe n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 no gukuraho ibyuho byagiye bigaragara mu ishyirwa mu bikorwa ryaryo.

Kimwe mu byuho ni ukuba nta buryo itegeko riteganya bwatuma Inteko Ishinga Amategeko ishobora gukora igenzura rikumira kuko riteganya ko abadepite bagenzura ibikorwa bya guverinoma byamaze kurangira ntiribahe ububasha bwo kubigenzura mbere yo gutangira no mu gihe bitararangira.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage