Yanditswe Apr, 23 2019 09:45 AM | 3,627 Views
Umukuru
w’igihugu cya Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani yashoje uruzinduko
yagiriraga mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mata 2019, aho aho yaherekejwe ku kibuga cy’indege mpuza mahanga cya
Kigali na Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Edouard Ngirente.
Emir wa Qatar ari kumwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mata 2019, basuye Parike y’igihugu y’Akagera iri mu burasirazuba bw’u Rwanda.
Muri uru ruzinduko rwe mu Rwanda, uyu muyobozi mukuru wa Qatar yashimiye Perezida wa Republika Paul Kagame uburyo yamwakiriye mu Rwanda kandi yizeza ko uruzinduko rwe mu Rwanda ruzagira inyungu ku mpande zombi.
Ni uruzinduko rusize impande zombi zashyize umukono ku masezerano y’imikoranire mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, guteza imbere ishoramari no kurirengera, ubufatanye mu bya tekiniki mu rwego rw’ubukungu n’ubucuruzi, ndetse n’ubufatanye mu mushinga wa Gabiro Agro-processing hub.
Ubusanzwe ibihugu byombi bisanganywe ubufatanye mu nzego z’ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga n’itumanaho, ibikorwa remezo, ubukerarugendo n’izindi.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru