AGEZWEHO

  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...
  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...

EMIR WA QATAR YASHOJE URUZINDUKO YAGIRIRAGA MU RWANDA

Yanditswe Apr, 23 2019 09:45 AM | 3,627 Views



Umukuru w’igihugu cya Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani yashoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mata 2019, aho aho yaherekejwe ku kibuga cy’indege mpuza mahanga cya Kigali na Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Edouard Ngirente.

Emir wa Qatar ari kumwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mata 2019, basuye Parike y’igihugu y’Akagera iri mu burasirazuba bw’u Rwanda.


Muri uru ruzinduko rwe mu Rwanda, uyu muyobozi mukuru wa Qatar yashimiye Perezida wa Republika Paul Kagame uburyo yamwakiriye mu Rwanda kandi yizeza ko uruzinduko rwe mu Rwanda ruzagira inyungu ku mpande zombi.

Ni uruzinduko rusize impande zombi zashyize umukono ku masezerano y’imikoranire mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, guteza imbere ishoramari no kurirengera, ubufatanye mu bya tekiniki mu rwego rw’ubukungu n’ubucuruzi, ndetse n’ubufatanye mu mushinga wa Gabiro Agro-processing hub.

Ubusanzwe ibihugu byombi bisanganywe ubufatanye mu nzego z’ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga n’itumanaho, ibikorwa remezo, ubukerarugendo n’izindi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage