AGEZWEHO

  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...
  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...

AMAFOTO: Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique

Yanditswe Jan, 16 2020 09:39 AM | 2,494 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe n’abandi bakuru b’ibihugu n’abayobozi ba za guverinoma kuri uyu wa Gatatu, bitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi.

Nyuma y’ibirori byaranzwe n’akarasisi ndetse n’imbyino gakondoi zicyo gihugu, abo banyacyubahiro bakiriwe ku meza na mugenzi wabo wa Mozambique Filipe Nyusi .

Perezida Nyusi wo mu ishyaka rya Frelimo yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu n’amajwi 73 ku ijana mu matora yabaye mu kwezi kwa 10 k’umwaka ushize.

U Rwanda na Mozambique bifitanye umubano mwiza kuko a runaheruka gufungura ambasade i Maputo.

Muri Nyakanga 2019, Perezida Filipe Nyusi yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda ari na bwo byatangajwe ko u Rwanda rugiye gufungura ambasade muri iki gihugu.

Umubano w’ibihugu byombi ushingiye ku masezerano y’ubufatanye n’ubuhahirane mu buhinzi, ubwikorezi n’ibindi.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage