AGEZWEHO

  • Burera: Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...
  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...

AERG isanga igihe kigeze ngo abanyamuryango bayo biture Igihugu ibyo cyabakoreye

Yanditswe Nov, 06 2021 09:14 AM | 60,661 Views



Umuryango w'abanyeshuri barokotse jenoside yakorewe abatutsi AERG uravuga ko igihe kigeze ngo abanyamuryango bawo na ba bakuru babo bibumbiye muri GAERG biture igihugu ineza cyabagiriye kuko cyakomeje kubafata mu mugongo kuva jenoside yarangira kugeza magingo aya.

Uyu muryango utangaje ibi mu gihe kuri uyu wa Gatandatu wizihiza Yubile y'imyaka 25 umaze ushinzwe.

Tariki ya 4 Nyakanga muri 1994 ni bwo izari ingabo za RPA zahagaritse jenoside yakorerwaga abatutsi, jenoside yahitanye abagera kuri miliyoni mu minsi 100 gusa.

Ikibazo cy'imfumbyi za jenoside yakorewe abatutsi ni kimwe mu by'ingutu u Rwanda rwa nyuma ya 1994 rwahanganye nabyo kuko no kugeza magingo aya ibikomere byo ku mubiri no ku mutima bikiri byose ku barokotse by'umwihariko imfubyi.

Mu buryo no mu bihe bitandukanye, Perezida wa Repubulika Paul Kagame na we yashimangiye ko umusanzu wa AERG mu kubaka u Rwanda rushya ari ntagereranywa, nkuko yabigarutseho tariki 26 Ugushyingo muri 2012 ubwo yasozaga umwiherero wa AERG.

Tariki 20 z'Ukwezi gushize kwa 10 ni bwo AERG yujuje imyaka 25 imaze ivutse ndetse kuri uyu wa Gatandatu bikaba biteganyijwe ko haba umuhango wo kwizihiza iyo yubile.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage