Yanditswe Jan, 01 2021 11:43 AM | 141,192 Views
Bamwe mu baturage
baravuga ko umwaka urangiye wa 2020 bahuye n'ibihombo bikomeye ariko ubasigiye
isomo ryo gukora cyane no kwizigamira.
Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali abaturage bazindukiye mu mirimo itandukanye ari na ko bitegura kwinjira mu mwaka mushya wa 2021. Gusa, abatari bake bavuga ko umwaka wa 2020 utabagendekeye neza bitewe n'ingaruka z'icyorezo cya covid-19.
Nsababera Josue yagize ati “Mu by'ukuri uyu mwaka umuntu yavuga ko wabaye umwaka wa crise, ni umwaka utaragenze neza ku bantu bose wabayemo ibibazo, ubamo ubukene, guma mu rugo kudakora kw'abantu. Kubera ingamba leta genda ishyiraho nituzubahiriza icyorezo tuzagitsinda kuko covid19 buriya yaduhaye isomo kuko yaje itunguranye buriya abantu batari bafite uko bahagaze bahuye n'ibibazo bikabije n'abari bafite uko bamaze byabagezeho kuko byabaye ngombwak o bitunga bagatunga n'abandi badafite uko babayeho bityo rero igikwiye ni ugukora cyane kandi umuntu akizigamira nicyo mbona cyajya imbere.”
Mu gusoza umwaka inyama ziri mu biribwa bigurwa ku bwitabire bwo hejuru, gusa kuri uyu mwaka ngo ntizaguzwe nk'uko zisanzwe zigurwa. Mu ibagiro rya Nyabugogo ku munsi ubanziriza noheli mu myaka yatambutse hagurishwaga inka ziri gahati ya 350 na 400, kuri ubu izagurishijwe ziri hagati ya 200 na 300.
Cyubahiro Christophe yagize ati “Iyo ugiye kureba usanga harabayeho impinduka zigaragara cyane ugereranyije n'indi myaka twabanje, ubu amatungo yabaye make n'abakiriya.”
N'ubwo umwaka wa 2020 utahiriye abantu benshi, hari abatangiye imishinga mishya bitewe n'icyorezo cya covid-19.
Ubwo gahunda ya guma mu rugo yabaga Isiine Phionah yashinze urubuga rwa internet umuntu ashobora kwifashisha atumiza ibyo kurya bikamusanga iwe mu minota itarenze 40.Ntagira resitora ahubwo akorana n'abazifite ndetse n'abamotari, byose akabikora yifashije mudasobwa na telefone agendana.
Ati “ Twungutse ibindi bitekerezo byo kuba twakora, ubundi buryo butari ubwo kujya gufata ibintu ahantu, tubikora mu buryo bw'ikoranabuhanga twabonye ari uburyo bwadufashije bisa nk'aho byakanguye abantu kumenya ko iyo serivisi ibaho.”
Byatangiye bashobora guha serivise abantu 30 ku munsi ubu bakorana n'abantu bagera kuri 70 ku munsi.
Isiine yunzemo ati “Ubucuruzi burimo kugenda neza twunguka abakiriya umunsi ku munsi bashya n'abo dufite babikangurira abandi kuko babonye ari uburyo bworoshye bubagezaho ibintu kandi mu buryo bufite umutekano. Byatangiye bigoranye ariko urabona ko abantu bagenda babimenyera kandi barabikunze nta kibazo.”
Gusoza uyu mwaka wa 2020 ibitaramo ntibyemewe kandi ubu isaha yo kugera mu rugo ni saa mbiri z'umugoroba, i Musanze ho ni saa moya mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'cyorezo cya Covid-19.
KWIZERA John Patrick
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru