AGEZWEHO

  • Burera: Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...
  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...

Rubavu: Minisitiri w'intebe Dr. Ngirente yasabye urubyiruko kwirinda ibishuko

Yanditswe Dec, 10 2017 19:13 PM | 3,861 Views



Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Ngirente Edouard arasaba urubyiruko kwirinda ingeso mbi zose zatuma rwangiza ejo heza harwo n'ah'igihugu cyarwo ahubwo rugaharanira kuba umusemburo w’amajyambere arambye y'aho rutuye. Izi mpanuro Minisitiri w’Intebe yazihaye urubyiruko rurenga ibihumbi bitanu rw’abakirisitu gatorika ubwo yasozaga ihuriro rya 16 ryaberaga mu karere ka Rubavu.

Mu gihe cy’iminsi hafi icyumweru uru rubyiruko rw’abakirisitu gatorika rwaturutse mu bihugu by’abaturanyi Republika iharanira demokarasi ya Congo, Kenya, Uganda n’u Rwanda, rwahawe ibiganiro bigamije kurufasha kugira indangagaciro ruharanira amahoro n’iterambere.

Minisitiri w’intebe Dr. Ngirente Edouard waje kwifatanya n’uru rubyiruko mu gikorwa cyo gusoza iri huriro, agaruka ku gaciro urubyiruko rufite mu Rwanda ndetse no muri Afurika muri rusange yarwibukije ko arirwo mizero ya none ndetse n’ejo heza. Arusaba kureba kure rutanga umusanzu mu bikorwa byose by’iterambere rwirinda ingeso mbi zatuma rwangiza ejo heza harwo


Agaruka k’uruhare rw’ababyeyi mu burere bwiza bw’urubyiruko, Minisitiri w’intebe Dr. Ngirente Edouard yabibukije guhora baha abana babo urugero rwiza kuko uko rwitwara akeshi rubikomora kubyo rubona mu miryango yarwo.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage