Yanditswe Dec, 10 2017 19:13 PM | 3,861 Views
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr
Ngirente Edouard arasaba urubyiruko kwirinda ingeso mbi zose zatuma rwangiza
ejo heza harwo n'ah'igihugu cyarwo ahubwo rugaharanira kuba umusemburo w’amajyambere
arambye y'aho rutuye. Izi mpanuro Minisitiri w’Intebe yazihaye urubyiruko
rurenga ibihumbi bitanu rw’abakirisitu gatorika ubwo yasozaga ihuriro rya 16 ryaberaga
mu karere ka Rubavu.
Mu gihe cy’iminsi hafi icyumweru uru rubyiruko rw’abakirisitu gatorika rwaturutse mu bihugu by’abaturanyi Republika iharanira demokarasi ya Congo, Kenya, Uganda n’u Rwanda, rwahawe ibiganiro bigamije kurufasha kugira indangagaciro ruharanira amahoro n’iterambere.
Minisitiri w’intebe Dr. Ngirente Edouard waje kwifatanya n’uru rubyiruko mu gikorwa cyo gusoza iri huriro, agaruka
ku gaciro urubyiruko rufite mu Rwanda ndetse no muri Afurika muri rusange
yarwibukije ko arirwo mizero ya none ndetse n’ejo heza. Arusaba kureba kure
rutanga umusanzu mu bikorwa byose by’iterambere rwirinda ingeso mbi zatuma
rwangiza ejo heza harwo
Agaruka k’uruhare rw’ababyeyi mu burere bwiza bw’urubyiruko, Minisitiri w’intebe Dr. Ngirente Edouard yabibukije guhora baha abana babo urugero rwiza kuko uko rwitwara akeshi rubikomora kubyo rubona mu miryango yarwo.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru