AGEZWEHO

  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...
  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...

Raporo ya Banki y'Isi yagaragaje uko ubukungu bw'u Rwanda buhagaze mu 2017

Yanditswe Dec, 20 2017 16:00 PM | 5,879 Views



Banki y'isi iratangaza ko ubukungu bw'u Rwanda muri uyu mwaka buzazamuka ku gipimo giciriritse cya 5.2%. Aghassi Mkrtchyan impuguke ya banki y'isi muby'ubukungu yasobanuye ko uyu mwaka ubukungu bw'u Rwanda bwagabanyije umuvuduko wo kuzamuka mu byiciro byose bibugize, hashingiwe ku mibare y'igice cya mbere cy'uyu mwaka

By'umwihariko iki cyegeranyo cya Banki y'isi ku bukungu bw'u Rwanda cyibanze ku nsanganyamatsiko iganisha ku iterambere ry'imijyi nk'imwe mu nkingi z'iterambere ry'ubukungu aho impuguke za banki y'isi zihuza kwaguka kw'imijyi no kongera abayituyemo n'izamuka ry'ubukungu.

Mu mibare impuguke za banki y'isi zagaragaje nuko abaturage bimuka mu gace kamwe bajya mu kandi mu turere tumwe biri kuri 9% mu gihe abimuka baturuka  mu byaro bajya mu mijyi bari kuri 21%.

Umuyobozi w'umujyi wa Kigali Pascal Nyamulinda yavuze ko hari byinshi birimo gukorwa mu rwego rwo kuzamura umujyi wa Kigali n'indi mijyi iwunganira kugirango igipimo cyo guteza imbere imijyi kigere kuri 35% kivuye kuri 17% kiriho ubu, bikubiye ahanini kuri gahunda zo kuvugurura imijyi zatangiye muri 2013 harimo kubaka imihanda mishya mu mujyi n'ibindi bikorwaremezo no kunoza uburyo bwo gutwara abantu mu mujyi hashingiwe ku bufatanye bw'inzego za leta n'abikorera PPP.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage